Yigize Umuforomokazi Yiba Uruhinja

Muri Espagne hari umugore polisi iherutse gufatwa nyuma y’uko cameras zimufotoye yiba uruhinja mu bitaro.

Yari yaje yigize Umuforomokazi ukora ahitwa Bilibao.

Abapolisi bari bamaze igihe bashakisha uwo mugore kuko kwa muganga bari bamaze iminsi bashakisha uwo mugore winjiye mu bitaro yigize muganga kandi atari byo.

Ikinyamakuru kitwa Le Parisien cyanditse ko Polisi yaje gusanga uriya mwana akiri muzima.

Umugore uvugwaho kwiba uriya mwana afite imyaka 24 y’amavuko ariko nta mazina ye yatangajwe.

- Advertisement -

Cameras nizo zatumye Polisi ibona amashusho y’uriya mugore, irayatangaza aza gufatwa nyuma gato.

Icyakora hari amakuru avuga ko uriya mugore asanzwe yiba abana.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version