Kagame Arashaka Ko Umubano W’u Rwanda Na Togo Ujya Ku Rundi Rwego

Kagame ubwo yakiraga Faure Essozimna Gnassingbé mu Biro bye.

Perezida Paul Kagame avuga ko n’ubwo umubano hagati y’u Rwanda na Togo ari mwiza, igikenewe ari uko wongerwamo imbagara ugashyirwa ku rundi rwego.

Perezida wa Togo Faure Essozimna Gnassingbé yageze mu Rwanda ku wa Gatandatu mu ruzinduko rw’iminsi ibiri.

Ku kibuga mpuzamahanga cy’indege cya Kanombe yakiriwe na Perezida Kagame wamutwaye mu modoka ye amugeza muri Village Urugwiro, mu Biro bye.

Kagame yavuze ko ubufatanye bw’igihugu cye na Togo atari ubwa none.

- Kwmamaza -

Ati: “Ntekereza ko umubano wa Togo n’igihugu cyacu umaze iminsi kandi icyanjye ni ukubashimira uruzinduko mwagiriye ino ndetse no gushimangira ubufatanye bw’igihe kirekire dusanzwe dufitanye. Ariko turifuza ko buzamuka bukagera ku rundi rwego”.

Yavuze ko ari ngombwa ko uwo mubano wongerwamo imbagara, ibyemeranyijweho bigatangira gushyirwa mu bikorwa.

Kagame yagiranye na mugenzi we Gnassingbé ibiganiro mu muhezo, byagarutse ku ngingo atashatse gushyira ahagaragara.

Perezida wa Togo yaherukaga mu Rwanda muri Kanama, 2024 yitabiriye kurahira kwa Paul Kagame wari watorewe kuyobora u Rwanda muri manda y’imyaka itanu.

Faure Essozimna Gnassingbé ni umuhungu wa Gnassingbé Eyadéma wayoboye Togo apfa mu mwaka wa 2005.

Étienne Eyadéma Gnassingbé yavutse tariki 26, Ukuboza, 1935, akaba yari umusirikare mukuru mu ngabo za Togo mbere yo kujya ku butegetsi akayobora iki gihugu kugeza apfuye.

Yahise asimburwa n’umuhungu we, wagiyeho by’agateganyo ku bushake bw’igisirikare.

Mu mwaka wa 2010 yongeye gutorerwa kuyobora iki gihugu ariko bitari iby’agateganyo.

Muri Mata, 2015, yatsindiye indi manda ya gatatu, atsinze uwo bari bahanganye witwa Jean-Pierre Fabre.

Yatsinze ku majwi 59% naho Fabre atsinda ku majwi  35%.

Kubera ko manda ye ari imyaka itanu, mu mwaka wa 2020 yarongeye ariyamamaza atsinda ku majwi 72%, ubu aritegura kurangiza iyo manda.

Togo:

Ikarita ya Togo( Ifoto@Alvaro)

Repubulika ya Togo ni igihugu gito kiri mu Burengerazuba bwa Afurika. Mu Burengerazuba gituranye na Ghana, mu Majyaruguru hakaba Bénin na Burkina Faso.

Mu Majyepfo haba ikigobe cya Guinea, kandi niho Umurwa mukuru wa Togo witwa Lomé uherereye. Togo ni nto mu buso( ariko iruta u Rwanda) kuko ifite ubuso bwa kilometero kare 57,000, igaturwa n’abantu miliyoni 8.

Iki gihugu cyabonye ubwigenge tariki 27, Mata, 1960, kiyoborwa bwa mbere na Sylvanus Olympio watsinze amatora ku majwi angana na 100%.

Mbere yo kwigenga bya burundu, yari isanzwe ifite igice kimwe kiri ku ruhande rw’Abongereza bitaga British Togoland, iki kikaba cyarometswe kuri Ghana ubwo yabonaga ubwigenge mu mwaka wa 1957.

Ikindi gice cya Togo kitwaga French Togoland cyaje kuba igice gifite ubwigenge bucagase, hari mu mwaka wa 1959 mbere gato yo kubona ubwigenge busesuye.

Icyakora hagati aho Ubufaransa nibwo bwagenzuraga ubukungu, igisirikare n’ububanyi n’amahanga.

Mu mezi make yakurikiyeho nibwo Togo yigenze, hari muri Mata, 1960.

Muri iki gihe, Togo ibarirwa mu bihugu bifite abaturage bakennye.

Ku rundi ruhande, iri nanone mu bihugu bifite umutungo kamere uhagije ku buryo ubyajwe umusaruro watuma gitera imbere.

Kimwe mu byo itunze kandi byayigirira akamaro ni phosphate, iki kikaba ikinyabutabire kifashishwa mu buvuzi bugezweho muri iki gihe no mu zindi nzego z’ubukungu.

Ku isi Algeria niyo ya mbere ifite iki kinyabutabire ku rwego rwo hejuru kurusha ahandi hose.

Ikawa, ipamba, cacao, ibishyimbo n’ubunyobwa biri mu bihingwa Togo ikungahayeho.

Ndetse byose hamwe bigize 30% by’ibyo yohereza hanze.

Ubuhinzi bwayo kandi bwibanda ku bigori, umuceri n’ingano.

Togo yashyize imbaraga mu gukora ibinyobwa byo mu nganda no mu nganda zikora imyenda.

Iki gihugu ariko, nk’uko biri n’ahandi muri Afurika, gikenera ibintu byinshi kidafite bityo kikabitumiza hanze.

Aha mbere kibivana ni mu Bufaransa (21.1%), mu Buholandi (12.1%), muri Côte d’Ivoire (5.9%), mu Budage (4.6%), mu Butaliyani (4.4%), muri Afurika y’Epfo  (4.3%) no mu Bushinwa  (4.1%).

Aha mbere cyoherereza ibyo gitunganya ni muri Burkina Faso (16.6%), mu Bushinwa (15.4%), mu Buholani  (13%), muri Benin (9.6%) no muri Mali (7.4%).

Nubwo ubuhinzi ari bwo rutirigongo rw’ubukungu n’imibereho y’abaturage ba Togo, ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro nabwo buyifatiye runini mu bagize umusaruro mbumbe wayo.

Mu mwaka wa 2012 bwari bufite 33.9% kandi mu mwaka wa 2010 bwahaye akazi abantu bangana na  12% by’abaturage bose bari bageze mu kigero cyo gukora.

Ku mwaka Togo icukura phosphore ingana na toni miliyoni 2.1.

Twababwira kandi ko iki gihugu gifite umunyu mwinshi n’amabuye bita limestone abyazwa ibyifashishwa mu gukora ishwagara, iyi ikaba ingirakamaro mu gutuma ubutaka budasharira bityo bukera.

Limestone kandi ikoreshwa no mu gukora sima.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version