Ubwo yagezaga ijambo ku bitabiriye inama irebera hamwe uko Afurika yafashwa kugira inganda zikora inkingo, Perezida Paul Kagame yavuze ko muri iki gihe ari ngombwa gufasha uyu mugabane kugira inganda kuko bitinde bitebuke ku isi hazongera hakaduka icyorezo.
Bityo ngo ni ngombwa ko Afurika nayo itagomba gutereranwa ngo ntigire inganda zikora ziiye nkingo bikazatuma izahazwa na biriya byorezo.
Ni mu nama iri kubera mu Budage yitabiriwe n’abahanga mu gukora inkingo hamwe n’abafata ibyemezo bya Politiki ku rwego rwo hejuru barimo n’Abakuru b’ibihugu nk’uw’igihugu cya Ghana Prof Nana Akufo -Addo, uwa Senegal witwa Macky Sall n’abandi.
Umukuru w’u Rwanda Paul Kagame yatsindagirije akamaro ko gufatanya mu buryo bunoze kandi burambye kugira ngo Isi niyongera guhura n’icyorezo nka COVID-19 izashobore kwivana mu bibazo kizateza kuko bitazabura.
Ati: “ Kuba abo muri BioNTech barahisemo gufasha Afurika kugira ruriya ruganda ni ikimenyetso cyiza cy’uko gahunda zafashwe zigamije guteza imbere Afurika ari nziza kandi zizagera ku ntego bityo bikihutisha guhanga udushya muri uru rwego.”
Perezida Kagame yashimye abo mu kigo BioNTech kuko kuba bariyemeje gufasha Afurika ari ikintu gihambaye kitegeze kubaho mu bufatanye bw’Afurika n’u Burayi mbere.
Ku byereyeke u Rwanda, Umukuru w’iki gihugu yabwiye abari bamuteze amatwi ko ruzakora ibyo rwiyemeje byose kugira ngo uruganda rw’inkingo ruzarwubakwamo ruzuzure ku gihe cyagenwe kandi rukore neza.
Yemeza ariko ko u Rwanda ruzakorana na Senegal, Ghana n’ibindi bihugu by’Umuryango w’Afurika yunze ubumwe kugira ngo ibyo kubaka ruriya ruganda bizagerweho nk’uko byagenwe.
Afurika isanzwe ifite ikigo gishinzwe kurwanya ibyorezo kitwa Africa CDC ndetse n’ishami ry’Umuryango w’Afurika yunze ubumwe rishinzwe iterambere ryawo riyobowe na Perezida Kagame ryitwa NEPAD n’ibindi.
Mu mpera z’umwaka wa 2021 nibwo u Rwanda rwasinyanye amasezerano n’ubuyobozi bw’uruganda BionTech ariko ko uru ruganda ruzafasha u Rwanda kubaka uruganda rukora inkingo n’indi miti.
Ubuyobozi bw’iki kigo kigo bwemeye kuzasangiza ubumenyi bwacyo Abanyarwanda bazaba bakora muri urwo ruganda rw’inkingo.
Mu ntangiriro z’uyu mwaka , Perezida Kagame yigeze kuvugira mu Nteko ishinga amategeko y’u Rwanda ko ziriya nkingo niziboneka aba mbere zizabanza kugirira akamaro ari Abanyarwanda ubwabo mbere y’uko zihabwa abandi bantu.
Hari mu muhango wo kwakira indahiro y’Umugenzuzi mukuru w’imari ya Leta mushya Bwana Alex Kamuhire.
Biteganywa ko uru ruganda rw’inkingo ruzubakwa mu cyanya cyahariwe Inganda cya Masoro mu Karere ka Gasabo mu Mujyi wa Kigali, hafi na Carnegie Mellon University.
Bibarwa ko amafaranga azarugendaho arenga miliyoni 100 z’amayero.
Mu ntangiriro ruzaba rukora inkingo miliyoni 50 ku mwaka, ariko zizagenda ziyongera bitewe n’uko zikenewe.
Imirimo yo kurwubaka iteganyijwe hagati mu mwaka utaha, mu gikorwa kizafata imyaka ibiri.