Kagame Ati: ‘Uko Muzatora Ndakwizeye’

Umukandida wa FPR Inkotanyi Paul Kagame yabwiye abaturage ba Gicumbi ko yizeye ko bazatora neza ubundi igihugu kigakomeza amajyambere.

Avuga ko ibyo Abanyarwanda bageze ho bafatanyije, ari byo bikwiye kuzakomeza.

Kagame avuga ko yizeye ko abanya Gicumbi n’abandi bo mu tundi turere bagomba kuzazinduka bakajya kwitabira amatora kandi ko yizeye uko bazatora.

Umukandida wa FPR-Inkotanyi yashimye abanya Gicumbi ko ibyo bari baramwijeje ko bazakora mu mwaka wa 2017 ubwo yazaga kwiyamamaza babigezeho .

- Kwmamaza -

Yababwiye ko ibyiza bikubye ubwinshi ibyagezweho bizagerwaho mu gihe kiri imbere.

Kagame yabwiye abaturage bari baje kumwumva ko amajyambere Abanyarwanda bifuza muri iki gihe bayakozaho imitwe y’intoki.

Yavuze ko ibyo bizagerwaho mu mbaraga n’ubwenge abakiri bato bafite.

Yijeje abaturage ba Gicumbi ko ntacyo bazaburana Inkotanyi.

Mu ijambo rye kandi yavuze ko nyuma y’uko amatora azarangira, azagaruka kwifatanya nabo kwishima.

Ati: ” Ndabizeye rwose kandi igihango mwavuze dufitanye kiracyari cya kindi”.

Kagame yabifurije amahoro y’Imana ahita arangiza kwiyamamaza kwe yakoreye muri aka Karere.

Kuri uyu wa Kane azakomereza mu Karere ka Gakenke mu Ntara y’Amajyaruguru.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version