Senateri W’Umunyamerika Wari Inshuti Ya Kagame Yatabarutse

Senateri w’Umunyamerika wari inshuti ya Paul Kagame witwaga Jim Mountain Inhofe yaraye atabarutse kuri uyu wa Kabiri taliki 09, Nyakanga, 2024.

Inhofe yari asanzwe aba mu ishyaka ry’aba Republican, akaba yatabarutse afite imyaka 89, Politico ikandika ko yazize guturika k’udutsi two mu bwonko.

Yari amaze iminsi mike ajyanywe mu bitaro.

Iyo nkuru y’akababaro ikigera kuri Paul Kagame wari usanzwe ari inshuti ye, yahise atangariza kuri X ubutumwa bw’akababaro bwo kwifatanya n’umuryango wa Senateri Inhofe mu kababaro ko kubura uwo mugabo wari ingenzi muri Politiki y’Amerika.

Kagame yanditse ati: “ Uhereye ku rugendo rwe rwa mbere yagiriye muri Afurika mu myaka 25 ishize n’izindi nyinshi zakurikiyeho, yabaye inshuti idasanzwe y’uyu mugabane, by’umwihariko  y’u Rwanda”.

Senateri Jim Inhofe azibukirwa kuri byinshi birimo umuhate we wo gutuma Amerika ikomeza kugirana imikoranire n’Afurika.

Yari amaze imyaka 29 muri Sena y’Amerika.

Mu mwaka wa 1934 nibwo yavukiye ahitwa Des Moines muri Leta ya Iowa.

Yabaye umusirikare mu ngabo z’Amerika zirwanira mu kirere guhera mu mwaka wa 1956 kugeza mu mwaka wa 1958.

Mu mwaka wa 1994 nibwo yabaye Umusenateri uhagarariye Oklahoma muri Sena y’Amerika, akaba ari nawe wahagarariye iyi Leta muri Sena igihe kirekire kurusha abandi.

Muri rusange yari amaze imyaka 50 muri Politiki y’igihugu cye.

Mu mwaka wa 2022, Kagame yahaye impano Sen Inhofe ubwo yari amaze gutangaza ko agiye mu kiruhuko cy’izabukuru, ayimuha amushimira uko yabaniye u Rwanda muri icyo gihe cyose yamaze ari Senateri.

Mu guhabwa iyi mpano, hateguwe umusangiro wabereye muri Ambasade y’u Rwanda muri Amerika witabiriwe na Dr. Vincent Biruta wari Minisitiri w’Ububanyi n’amahanga w’u Rwanda muri icyo gihe.

Ambasaderi w’u Rwanda muri Amerika witwa Prof Mathilde Mukantabana nawe yari ahari.

Sen Inhofe yasuye u Rwanda kenshi aganira n’ubuyobozi bukuru bwarwo kandi buri gihe yashimiraga urugwiro yakiranwaga.

Ifoto@ Jim Inhofe

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version