Kagame Avuga Ko Kuba Inkotanyi Ari Amahirwe

Kagame yavuze ko kuba Umunyamuryango wa FPR-Inkotanyi ari amahirwe kuko ari ugukoranira amajyambere.

Yabwiye abari baje kumva uko yiyamamariza muri Kindama ya Ruhuha ko FPR atari inyuguti gusa ahubwo ari ugukotana kugira ngo abantu bagere ku majyambere kandi bigenge ntawe ubahitiramo uko babaho.

Ati: ” Mukwiye gutinyuka mukareba umuntu mu maso mukamubwira ko atari we Mana”.

Iyo ngo niyo Politiki y’Inkotanyi.

Yemeza ko kugira ngo Abanyarwanda bagere ku buzima bifuza ari ngombwa gukotana.

Kagame yongeye kuburira abashaka guhungabanya ibyo Abanyarwanda bagezeho ko bizabagwa nabi.

Abo yita ko bahinduwe ibikoresho by’ababashuka, ngo bazarinda basaza ntacyo bagezeho.

Mu kwiyamamaza, Kagame yavuze ko ibyiza bibaye ku Munyarwanda umwe biba bikwiye kugera ku bandi no ku gihugu cyose, iby’abandi bikaguma iwabo.

Avuga ko abo bandi bagomba kubanira neza u Rwanda kandi ngo rwo, ku ruhande rwarwo, rwiyemeje kuzarinda amahoro yarwo.

IKindi Kagame yagarutseho ubwo yiyamamarizaga mu Karere ka Bugesera ni ‘amajyambere’.

Ibyo ngo birimo ko nta Munyarwanda ugomba guhora aganya amashuri, ifunguro, amashuri, bwagoroba ngo abantu bifate ku itama babuze icyo bararira.

Iyo kandi niyo nzira u Rwanda rurimo.

Yibukije abaturage bari baje kumutega amatwi ko ku italiki 15, Nyakanga, 2024 ari umunsi wo guhitamo uko bazakomeza iyo nzira.

Abaturage bari aho bahitaga bavuga bati ‘ku gipfunsi’.

Icyo gipfunsi bavuga ni ikimenyetso cy’Umuryango wa FPR-Inkotanyi.

Kagame yabwiye abari aho ko ARI WE kubera BO kandi ngo NABO bazabe BO kubera WE.

Ngo ibintu ni magirirane, ni igihango hagati y’impande zombi.

Kagame kandi yasezeranyije abaturage ba Bugesera n’abo muri Ngoma na Kicukiro n’abandi ko ateganya kuzabagabira ndetse ko azabatumira basangire.

Ati: “Ndi umuturanyi w’abanya Bugesera kandi nzashaka umwanya mbatumire dusangire kuko nk’abantu bakuru, mu myaka yacu, twabonye akantu mbere”.

Yabwiye abanya Bugesera ko yahisemo gutura mu Bugesera kubera amateka y’aho.

Yakomozaga kuri Politiki yo gucira Abatutsi muri Bugesera mu byitwaga Paysanat aho ubutegetsi bwa Habyarimana Juvenal bwaboherezaga ngo babeyo nabi.

Ni igice Ababiligi bari barashyize ku ruhande ngo bazajye babona ibyo basobanurira intumwa za UN zabaga zaje kugenzura aho bageze bategurira Abanyarwanda kwigenga.

Bamwe mu banyamateka bavuga ko ubutegetsi bwa Habyarimana bwoherezaga Abatutsi muri biriya bice mu rwego rwo kubashyira mu gice kimwe kizwi kandi cyoroshye kugenzura.

Ni uburyo bwo kugira ngo icyo bazashaka kubakoraho cyose bazagikore byoroshye.

Abo bahanga bemeza ko ari nayo mpamvu Abatutsi bo muri aka gace batwikirwaga, abandi bakicwa.

Muri Nyamata ahitwa kuri Nyirarukobwa ni hamwe mu habarurwa imiryango myinshi y’Abatutsi yazimye muri Jenoside yabakorewe mu mwaka wa 1994.

Ibi ni ibitangazwa na IBUKA.

Paul Kagame mu kwiyamamaza kwe yavuze ko yasanze akwiye gutura mu Bugesera kugira ngo abantu babone ko naho ari aho guturwa, ko nta hantu mu Rwanda abantu bakwiye gucibwa burundu.

Mu bitabo by’amateka handitswemo ko muri Bugesera habaga amasazi bitaga Tse-Tse, iyi ikaba isazi itera indwara y’ibitotsi.

Abatutsi bari baraciriwe muri Bugesera barumwe n’iyi sazi itera indwara ishobora guhitana benshi mu bo yafashe.

Umukandida wa FPR-Inkotanyi Paul Kagame azakomereza kwiyamamaza kwe kuri iki Cyumweru akazabikorera muri Nyagatare aho azava akomereza muri Kayonza.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version