Kagame Na Tshisekedi Barasura Ibyangijwe Na Nyiragongo

Mu karere ka Rubavu harahurira Perezida Paul Kagame na mugenzi we uyobora Repubulika ya Demukarasi ya Congo Felix Tshisekedi.

Bitaganyiijwe ko Abakuru b’ibihugu byombi bari busure ahari ibikorwa remezo byangijwe n’iruka ry’ikirunga cya Nyiragongo ryabaye mu minsi mike ishize.

Ubwo ikirunga cya Nyiragongo cyarukaga, abatuye Goma bahungiye mu Rwanda, bahunga amahindure yototeraga kubatwika.

Hari inzu nyinshi zasenyutse haba ku ruhande rwa Congo – Kinshasa no ruhande rw’u Rwanda.

- Kwmamaza -

Imitingito yakurikiye iruka rya kiriya kirunga yasenye inzu n’imihanda byo mu duce dukora ku bihugu byombi.

Ku ruhande rwa Congo-Kinshasa ho hari abantu babarirwa muri 30 bapfuye bazize kiriya kirunga kiri mu birunga biteje akaga kurusha ibindi ku isi.

Abantu 8000 nibo baturutse muri Repubulika ya Demukarasi ya Congo bahungira muri Rubavu.

Minisitiri w’ubutegetsi bw’igihugu mu Rwanda Jean Marie Vianney Gatabazi aherutse kubwira itangazamakuru ko imwe mu mpamvu zatumye imibare y’abaturage banduye COVID-19 muri Rubavu izamuka ari uko abaturanyi babo babahungiyeho batigeze basuzumwa kiriya cyorezo bityo bakaba baracyanduje ababakiririye mu Rwanda.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version