Kagame Yagiranye Ibiganiro N’Umuyobozi Wa MTN Group N’Uwa UCI

Perezida Paul Kagame yagiranye ibiganiro n’Umuyobozi Mukuru wa MTN Group, Ralph Mupita, uri mu Rwanda mu gihe icyo kigo cyitegura gushyira ku isoko imigabane muri MTN Rwanda.

Kuri uyu wa Kabiri nibwo MTN Rwandacell Plc izinjira ku Isoko ry’Imari n’Imigabane ry’u Rwanda (RSE), nyuma yo guhabwa uburenganzira n’inzego bireba zirimo Ikigo Kigenzura Isoko ry’Imari n’Imigabane mu Rwanda, Capital Market Authority (CMA).

MTN Rwanda iheruka gutangaza ko ku isoko hazashyirwa imigabane 1.350.886.600, umugabane umwe ukazaba ugura 269 Frw.

Ibyo bizahuzwa n’iseswa rya Crystal Telecom yari igizwe n’abantu bafite imigabane 20% muri MTN Rwanda, mu gihe 80% isigaye ari iya MTN Group yo muri Afurika y’Epfo. Bazahita baba abanyamigabane noneho muri MTN Rwanda.

- Advertisement -

Izahita iba ikigo cya cumi kuri iri soko ry’imari n’imigabane ry’u Rwanda, risanzweho RH Bophelo Ltd, Crystal Telecom, Bralirwa, Uchumi Super Market Ltd, National Media Group, Banki ya Kigali, Kenya Commercial Bank (KCB), Equity Bank Group Ltd na I&M Bank Rwanda.

MTN Rwandacell (MTN Rwanda) yatangiye gukorera mu Rwanda mu 1998. Ni cyo kigo cya mbere cyagejeje mu Rwanda serivisi z’itumanaho rya telefoni ngendanwa.

Kagame yanakiriye umuyobozi wa UCI

Perezida Kagame kandi ku mugoroba wo kuri uyu wa Mbere yakiriye Umuyobozi w’ihuriro ry’umukino w’amagare ku isi, International Cycling Union, UCI, David Lappartient. Ari mu Rwanda mu gukurikirana Tour du Rwanda 2021.

Iri rushanwa ryasoje umunsi waryo wa kabiri ubwo abasiganwa basorezaga mu Karere ka Huye.

U Rwanda kandi ruheruka gutanga ibyangombwa bisabwa byose kugira ngo Umujyi wa Kigali uzakire Shampiyona y’Isi yo gusiganwa ku magare izabera muri Afurika mu 2025.

Perezida Kagame hamwe na David Lappartient uyobora UCI
Minisitiri wa Siporo Munyangaju Aurore Mimosa yari muri ibi biganiro
Perezida Kagame hamwe na Ralph Mupita uyobora MTN Group
Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version