Kagame Yahawe Umudali Ugenewe Uwimakaje Indangagaciro Z’Abakoresha Igifaransa

Abakuru b’Inteko zishinga amategeko zo mu bihugu bikoresha Igifaransa baraye bahaye Perezida Kagame umudali witwa ‘Ordre de Pléiade au Grade de grand-croix’ ugenewe umuntu wabaye indashyikirwa mu kwimakaza   indangagaciro z’Umuryango w’Ibihugu bikoresha Igifaransa.

Francis Drouin uyobora Ihuriro ry’Inteko zishinga amategeko mu bihugu bikoresha Igifaransa  niwe washyikirije Perezida Kagame uriya mudali.

Ihuriro rya ziriya Nteko ryitwa Assemblée Parlementaire de la Francophonie.

Abagize ziriya Nteko bari mu Rwanda guhera mu ntangiro z’Icyumweru kirangira kuri uyu wa 10, Nyakanga, 2022.

- Advertisement -

Baje mu Nama ya 47 y’abagize ziriya Nteko zo mu Bihugu bikoresha Igifaransa.

Kuri uyu wa Gatandatu kandi Perezida Kagame yaganiriye n’abayobora ziriya Nteko bari bamusanze mu Biro bye.

Uriya mudali uri mu ngeri eshanu zitandukanye:

Izo  ni  Grand Cross (Grand-croix) , uko niwo wahawe Perezida Kagame,

Grand Officer (Grand Officier), Commander (Commandeur) Officer (Officier) na Knight (Chevalier).

Ihuriro ry’inteko zishinga amategeko zo mu bihugu bikoresha Igifaransa ihuza Inteko 73 zo ku migabane yose y’isi.

 

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version