Kagame Yakiriye Brammertz Ushinja Abaregwa Jenoside Yakorewe Abatutsi

Serge Brammertz uyobora urwego rwasigariye kuburanisha imanza zahoze ziburanishwa n’Urukiko mpuzamahanga rwashyiriweho u Rwanda wahoze rukorera Arusha muri Tanzania, yakiriwe na Perezida Paul Kagame.

Brammertz yari ari kumwe na Minisitiri w’ubutabera mu Rwanda Dr. Emmanuel Ugirashebuja.

Ku rubuga rwa Twitter rwa ruriya rwego, handitseho ko Perezida Kagame yaganiriye n’Umushinjacyaha mukuru wa ruriya rwego ku ngingo zirebana n’uko abakekwaho uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi bakomeza gufatwa no gushyikirizwa inkiko.

Uherutse gufatwa akaba ari mu rukiko ni Fulgence Kayishema wafatiwe muri Afurika y’Epfo, hari taliki 26, Gicurasi, 2023.

- Kwmamaza -

Serge Brammertz yari amaze iminsi mu Rwanda mu ruzinduko rw’akazi yahuriyemo n’abarokokeye Jenoside yakorewe Abatutsi mu Murenge wa Nyange muri Ngororero.

Bamuhaye ubuhamya ndetse asura n’urwibutso rwa Jenoside rwo muri aka gace.

Byose byari mu buryo bwo kumufasha gukusanya ibintu by’inyongera urwego ayoboye rukeneye mu gushinja Fulgence Kayishema.

Yahuye n’abandi bayobozi bari mo Umushinjacyaha mukuru wa Repubulika  Aimable Havugiyaremye, Minisitiri w’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Uburere Mboneragihugu, Dr Jean-Damascène Bizimana. ubuyobozi bwa IBUKA n’ubwa Polisi y’u Rwanda.

Uruzinduko rwe mu Rwanda yarurangije kuri uyu wa Gatanu taliki 28, Nyakanga, 2023.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version