Mu gihe i Moscow bishimira ko hari ibihugu by’Afurika byitabiriye Inama yabihuje n’Uburusiya, i Washington ho mu maso harijimwe.
Hijimye kubera ko ubutegetsi bwa Biden butishimiye ko hari umubano ugaragara kandi ukomeye hagati y’Uburusiya na bimwe mu bihugu by’Afurika.
Umujinya w’Amerika watangajwe n’Umunyamabanga w’Amerika wungirije ushinzwe iby’ubukungu, kurwanya iterabwoba n’ibyaha by’ubukungu witwa Brian Nelson.
Yabwiye Perezida wa Kenya William Ruto ko ibihugu byumva ko bikwiye gukorana n’Uburusiya ndetse na Iran biri kwishyira mu muhezo kuko bishobora kuzabigiraho ingaruka mu gihe kiri imbere.
Kuri Amerika, gukorana na Iran n’Uburusiya ni ukwisibira amayira.
Nelson avuga ko kuba Uburusiya na Iran biri mu kato mu rwego rw’isi, ari byo bituma bishaka abandi byakorana nabo.
Ni mu rwego rwo kwivana mu bwigunge.
Ibyo Nelson avuga kandi bireba na Kenya kuko iherutse kwakira Perezida wa Iran witwa Ebrahim Raisi wasuye Nairobi mu gihe gito gishize.
Yarahavuye ajya i Kampala nyuma akomereza i Harare muri Zimbabwe.
Brian Nelson yabwiye The East African ko Amerika idashaka kugira uwo ari we wese itegeka uwo akorana nawe, ariko ngo amahitamo ya buri gihugu agomba gukorwa hazirikanwa ingaruka bizagira.