Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Perezida Kagame Yakiriye Intumwa Ya Evariste Ndayishimiye
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Ububanyi n'Amahanga

Perezida Kagame Yakiriye Intumwa Ya Evariste Ndayishimiye

admin
Last updated: 10 January 2022 6:23 pm
admin
Share
SHARE

Perezida Paul Kagame yakiriye Minisitiri ushinzwe Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba, Urubyiruko, Umuco na Siporo mu Burundi, Ezéchiel Nibigira, wamugejejeho ubutumwa bwa Perezida Evariste Ndayishimiye.

Ni ikimenyetso cyiyongereye ku bindi bikomeje gushimangira intambwe zirimo guterwa mu kuzahura umubano w’ibihugu byombi.

Ibiro by’umukuru w’igihugu, Village Urugwiro, byatangaje ko “bagiranye ibiganiro byibanze ku gushimangira umubano hagati y’u Rwanda n’u Burundi”.

Umubano w’u Rwanda n’u Burundi wajemo igitotsi gikomeye guhera ubwo u Burundi bwashinjaga u Rwanda gushyigikira abagerageje guhirika ubutegetsi bwa Perezida Pierre Nkurunziza mu 2015, ibintu rwakomeje guhakana.

Ni mu gihe narwo rushinja u Burundi gushyigikira imitwe igamije kuruhungabanyiriza umutekano nka FDLR, FLN n’indi, igakoresha ubutaka bw’icyo gihugu mu kwinjiza abarwanyi n’inzira ibageze mu myitozo mu mashyamba ya RDC, cyangwa igihe bashaka kugaba ibitero ku Rwanda.

Minisitiri w’Ububanyi n’amahanga w’u Burundi Albert Shingiro, mu kwezi gushize yavuze ko umubano w’igihugu cye n’u Rwanda uri mu nzira nziza, ko igisigaye ari uko bashyikirizwa abantu bagerageje guhirika ubutegetsi bwa Perezida Pierre Nkurunziza mu 2015, bigateza imvururu zaguyemo abantu benshi.

Umwe mu bashakishwa cyane n’u Burundi bagerageje guhirika ubutegetsi bwa Nkurunziza ni General Godefroid Niyombare. Ntabwo ahantu aherereye hazwi.

Mu kiganiro yagiranye n’abadipolomate bahagarariye ibihugu byabo n’imiryango mpuzamahanga mu Burundi, yagarutse ku mubano n’u Rwanda, avuga ko ibimenyetso bikomeje kugaragaza ko umubano w’ibihugu byombi urimo kuzahuka.

Yakomeje ati “Igisigaye ni ukudushyikiriza abagerageje guhirika ubutegetsi bari ku butaka bw’u Rwanda, naho ubundi izindi ntambwe zose zaratewe.”

Mu bimenyetso by’izahuka ry’umubano, u Rwanda ruheruka gushyikiriza u Burundi abarwanyi rwafashe bo mu mutwe wa RED Tabara, bari binjiye ku butaka bwarwo mu ishyamba rya Nyungwe.

Rwanashyikirije u Burundi abandi bantu bakoze ibyaha bitandukanye bagahungira mu Rwanda.

U Burundi nabwo bwashyikirije u Rwanda abarwanyi b’umutwe w’iterabwoba wa FLN bafashwe.

Ikindi kimenyetso gikomeye ni ubwo u Burundi bwizihiza isabukuru y’ubwigenge mri Nyakanga 2021, u Rwanda rwoherejeyo Minisitiri w’Intebe Dr Edouard Ngirente ahagarariye Perezida Paul Kagame.

Icyo gihe Perezida w’u Burundi Ndayishimiye yavuze ko Abarundi benshi ari nk’igitangaza babonye, kandi bazi neza ko ifuni ibagara ubucuti ari akarenge.

Mu masengesho asoza umwaka ushize, Perezida Ndayishimiye yasengeye aka karere asabira umugisha ibihugu bikagize n’abayobozi babyo, asaba Imana ko umubano w’igihugu cye n’abaturanyi warushaho kuba mwiza mu mwaka mushya.

Yavuze isengesho rirerire asabira inzego zitandukanye, agera no ku bihugu by’abaturanyi ahereye kuri Tanzania, yagera ku Rwanda akarusabira umugisha n’abayobozi barwo.

Yakomeje ati “Ha umugisha igihugu cy’u Rwanda n’abayobozi bacyo, bagendere mu gushaka kwawe, wohereze roho mutagatifu agumane nabo kugira ngo tugire abaturanyi beza. Hindura imitima mibi yose izenguruka muri aka karere kacu, Mana nzima.”

Yanasabiye umugisha Repubulika ya Demokarasi ya Congo, kuko abaturage bayo muri ibi bihe badatekanye.

Perezida Kagame na Minisitiri Nibigira baganira

 

TAGGED:BurundifeaturedPaul KagamePierre Nkurunziza
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Umwihariko W’Ibihembo Bigenewe Abazatsinda Muri Miss Rwanda 2022
Next Article U Rwanda Na Mozambique Byemeranyije Kwagura Ubufatanye Muri Cabo Delgado
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Israel Yoherereje Abatuye Gaza Inyandiko Zibasaba Guhunga Inzira Zikigendwa

Hari Icyo RSSB Isaba Abashaka Kuzahabwa RAMA

FERWAFA Yagennye Umubare Mushya W’Abanyamahanga Mu Ikipe Yitabiriye Shampiyona

Congo Yarenze Umurongo Utukura Ubwo Yavugaga Ko Dukora Jenoside- Amb.Urujeni

Ibyahoze Ari Ibiryabarezi Binagurwamo Ibikoresho By’Ingirakamaro

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Icyo Abazasiganwa Mu Irushanwa Ry’Isi Ry’Amagare Bavuga Ku Mihanda Y’u Rwanda

Groupe Kassav Niyo Izasusurutsa Abazita Ingagi Amazina

Twishimiye Drones Zitwara Abagenzi-Kagame Avuga Ku Ikoranabuhanga Mu By’Indege

Amerika Ikomeje Kureshya DRC Ku Byerekeye Amabuye Y’Agaciro

Mutwarasibo Yiyahuye Kubera Umugore We

You Might Also Like

IkoranabuhangaMu RwandaUbukungu

Asaba Ko Drones Nini Zazakoreshwa Mu Kubagezaho Intanga

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaUbubanyi n'Amahanga

Harateganywa Visit Rwanda Muri Brazil

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Imibereho Y'AbaturageMu RwandaUmutekano

RIB Ibakurikiranyeho Gukoresha Telefoni Bagatekera Abandi Umutwe

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
IkoranabuhangaMu RwandaUbukungu

Rwanda: Bidatinze Drones Zizageza Ibicuruzwa Mu Ngo

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • info@taarifa.rw
  • taarifarwanda@gmail.com
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?