Kagame Yakomoje Ku Mayeri Y’Abarenga Ku Mabwiriza Yo Kwirinda COVID-19

Perezida Paul Kagame yavuze ko uburyo u Rwanda rwitwara mu gukumira ikwirakwira rya COVID-19 butanga umusaruro, akebura abakirenga ku mabwiriza yo kwirinda iki cyorezo, bamwe bikaba byaranabagizeho ingaruka.

Ni mu ijambo yavugiye mu nama ya Komite nyobozi yaguye y’Umuryango FPR Inkotanyi, kuri uyu wa Gatanu. Ni iya mbere ibaye muri uyu mwaka, ndetse yakoranye mu gihe u Rwanda ruhanganye n’icyorezo cya COVID-19 n’ingaruka zacyo.

Yavuze ko mu guhangana n’iki kibazo bisaba imyitwarire ikwiye, ndetse ko iyo anenga aba ari ukugira ngo harebwe niba intambwe ziterwa zihagije, ngo hato utaba ufite ikibazo wakemura mu kwezi kumwe ariko kigatwara umwaka wese.

Ubwo buryo ngo nibwo u Rwanda rwifashisha mu guhangana n’icyorezo cya COVID-19, kandi byaruhaye izina ryiza bitari mu karere gusa, ahubwo no ku rwego rw’isi.

- Kwmamaza -

Yavuze ko akeneye kwibohora ku bahuye n’ingaruka z’ibyemezo byagiye bifatwa mu kurwanya COVID-19, barimo abarajwe muri za stade, abaraye muri za kasho cyangwa n’ubu barimo, cyangwa abarusimbutse.

Ati “Hari n’aho abakoraga ibitaribyo, bamenya ko babamenye abantu baje kubafata bakambara ibizibaho by’ubukwe bakavuga ngo bari mu …byarangiza bikajya kuri za mbuga ngo ehh, ibintu byacitse mu Rwanda, ngo mutinyuka no gufata n’abageni?”

“Ahubwo ngira ngo ikibazo cyabazwa ni ukuvuga ngo ariko n’abageni burya batinyuka kwica amategeko?”

Yavuze ko abageni baheruka gufatwa bakarazwa muri stade bambaye imyenda y’ubukwe, bikanze abapolisi bakajya kuyambara kandi ntaho ihuriye n’imihango barimo.

Ati “Muzitegereze neza amafoto, iyo myenda nta nubwo iteye ipasi kuko ntabwo babonye umwanya. Bayihubujeho gusa bagira ngo … abandi bajya kubafata bakagira batya bagahamagaza imbangukiragutabara ngo ni abarwayi cyangwa ababuze uko bava hamwe bajya ahandi.”

“Ubwo ugasanga abashoferi b’imbangukiragutabara n’abandi bose bagiye muri ibyo, n’ibindi byinshi.”

Yavuze ko hari abantu benshi bakomeje kuguma muri ibyo, harimo n’abayobozi bagiye babifatirwamo, bagatatira inshingano zabo.

Yakomeje ati “Ibyo ntabwo bijyanye n’ibyo duhora tuvuga, n’ibyo duhora dukora kugira ngo igihugu cyacu gitere imbere.  Kandi dukwiye kubikora mu buryo budasanzwe, kuko imiterere yacu n’ibibazo duhangana nabyo ntabwo bisanzwe.”

Minisiteri y’Ingabo iheruka kwemeza ko Gen Fred Ibingira na Lt Gen (Rtd) Charles Muhire bafunzwe bakurikiranyweho ibibazo by’imyitwarire, nyuma yo gufatwa mu bihe bitandukanye barenze ku mabwiriza yo kwirinda icyorezo cya COVID-19.

Mu biganiro byatanzwe, Umuyobozi w’urugaga rw’abikorera Robert Bapfakurera, yavuze ko nubwo bahuye n’ingaruka nyinshi kubera COVID-19, bifuza kubyaza umusaruro amahirwe bashobora kuzabona ashingiye ku nama y’abakuru b’ibihugu na guverinoma bahurira muri Commonwealth, CHOGM.

Ni inama izabera mu Rwanda muri Kamena 2021, mu gihe ibigo byinshi biri mu rugendo rwo gukomeza kuzahura ibikorwa.

Umuyobozi w’Urwego rw’Iterambere, RDB, Clare Akamanzi, yavuze ko iki cyorezo cyagize ingaruka nyinshi, ryageze no ku ishoramari rishya ryanditswe mu mwaka ushize.

Mu cyorezo cya COVID-19 kandi hari inzego zahungabanye kurusha izindi, zirimo inzego z’uburezi no kwakira abantu, mu gihe izungutse zirimo urwego rw’ikoranabuhanga, cyane cyane urwego rwo kwishyurana.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version