Gutunganya ‘Imbuga City Walk’ Bigeze Kure

Imirimo yo gutunganya agace kamenyerewe nka ‘Car free zone’ mu Mujyi wa Kigali ngo gahinduke Imbuga City Walk igeze kure. Hakomeje kubakwa ibikorwa remezo byateganyijwe, ku buryo aha hantu hazaba hihariye.

Iki gice kitagendwamo n’imodoka kirimo guhindurwamo ahantu abatuye umurwa mukuru cyangwa abawugenda bashobora kuruhukira, bakahafatira amafunguro cyangwa bakahagurira ibintu bitandukanye.

Umujyi wa Kigali watangaje ko iyi mirimo izasozwa bitarenze uku kwezi kwa Gicurasi.

Harimo gutunganywa mu buryo abagenda n’amaguru cyangwa n’amagare bazaba bafite ahantu heza banyura, aho abana bashobora gukinira, ubusitani, ubwiherero rusange, intebe zo ku muhanda abantu bashobora kwicaraho, ahabera imurikabikorwa, ahagurirwa amafunguro n’ibindi.

- Advertisement -

Ako gace kagizwe n’umuhanda KN 4, ku wa 26 Kanama 2015 nibwo kahinduwe ak’abanyamaguru gusa, batangira kuwukoresha batabisikana n’ibinyabiziga kuko byahise bihindurirwa inzira.

Kuva icyo gihe kugeza muri Werurwe 2021 kari kagizwe n’umuhanda gusa kandi ushaje kubera kumara igihe udatunganywa. Mbere y’umwaduko wa COVID-19 haberaga amamurikabikorwa, ariko ubu yarahagaze.

Gutunganya aka gace byaratinze kubera ko byagombaga gutangirana na Mutarama 2017. Biheruka gutangazwa ko ikigo Savannah Accelerated Development Authority (SADA) ari cyo cyakoze igishushanyo mbonera cy’aka gace.

Imirimo yo kuhubaka irimo gukorwa n’ikigo NPD.

Bijyanye n’igishushanyo mbonera cyaho, biteganywa ko n’inyubako zegereye aka gace zizavugururwa, kugira ngo uburyo zigaragaramo bujyanishwe n’ibyateganyijwe n’igishushanyo mbonera cy’umujyi.

Umujyi wa Kigali uvuga ko ukomeje gukorana n’inzego bireba kugira ngo uyu mushinga uzashoboke.

Gutunganya aka gace birakomeje, aha ni inyuma ya Cogebanque
Intego ni uko aha hose hazaba hatunganyijwe bitarenze uku kwezi
Byateganyijwe ko inzu zegereye aka gace zigomba kuvugururwa
Hagati y’Ibiro by’Umujyi wa Kigali na BK ni uku hazahindurwa
Imbere ya M Peace Plaza hazwi nko Kwa Makuza
Hazaba hari n’ibiti byinshi
Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version