Kagame Yanenze Ibihugu Bicumbikiye Abakoze Jenoside n’Abakora Iterabwoba

Perezida Paul Kagame yanenze ibihugu bigicumbikiye abagize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi, kimwe n’ibishakira impamvu abantu bafite imigambi yo gukora iterabwoba ku Rwanda.

Ni ubutumwa yatanze mu ijambo yagejeje ku Banyarwanda n’abahagarariye ibihugu byabo mu Rwanda, mu gutangiza icyumweru cy’icyunamo n’iminsi 100 yo Kwibuka ku nshuro ya 27 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Perezida Kagame yavuze ko u Rwanda rushobora kuba rudakize cyane cyangwa rudafite imbaraga nyinshi, ariko ruzi uko ruhangana n’ibibazo byarwo.

Ibyo byose ngo rubikora ruzirikana ko amajyambere nubwo yaba amaze imyaka myinshi igera mu binyejana, ashobora guhanagurwa mu kanya nk’ako guhumbya.

- Kwmamaza -

Perezida Kagame yavuze ko mu gihe u Rwanda rutera intambwe mu kwiyubaka, hari n’abagamije kurusubiza inyuma bibwira ko bazagira agaciro mu mahanga ari uko bahungabanyije ubukungu bw’igihugu bakanica abaturage.

Ati “Abanyarwanda bazi ko tudashobora kwemera ko ibikorwa nk’ibi by’iterabwoba byongera gukorerwa ku butaka bwacu, bigakorwa bigirira nabi abaturage bacu. Ibyo ntibigomba kuzongera kubaho.”

Yagarutse ku bantu bamwe bakurikiranyweho ibyaha by’iterabwoba, ariko ugasanga n’igihe bafahwe bagashyikirizwa ubutabera, ibihugu bimwe aho kwita ku cyo umuntu aregwa, biha agaciro uburyo yafashwemo.

Ni ibintu byagaragaye cyane mu rubanza rwa Paul Rusesabagina uregwa ibyaha by’iterabwoba bifitanye isano n’umutwe wa FLN/MRCD.

Perezida Kagame yavuze ko usanga benshi mu bakora iterabwoba ku Rwanda, mu bihugu barimo baba bigize abafite amasomo bakwigisha ubuyobozi bw’u Rwanda muri demokarasi, ubwisanzure n’ibindi, maze ababacumbikiye bakababera abavugizi.

Yakomeje ati “Ubu rero ikindi mbona gitangaje ni uko, ntibifata igihe kinini cyane ngo bazabone ko tubabwira ukuri kuko bamwe muri bo bafungiwe muri ibyo bihugu bazira kuba barakoze ibyo twavuze ko abo bagizi ba nabi bazwiho, bakora kenshi.”

“Niba rero hari ibintu ubazwa n’ubuyobozi bw’u Rwanda, ugomba kubibazwa. Ubwo noneho tukongera tukabwira abo bacuti bacu tuti ‘ariko ibi twarabibabwiye’, ni hahandi ntibumve ibyo tuvuga, n’iyo biboneye ko ibyo twavuze abo bantu babikoze.”

Yashimangiye ko bidakwiye ko iterabwoba rigahindurwa uburyo bwo guhangana muri politiki, hanyuma igihe abanyarwanda barwanya ibyo bikorwa bakaba ari bo banengwa.

Yakomeje ati “Reka ngire icyo mbabwira: Twebwe twakwemera kunengwa bishingiye ku kuba turimo dukora ibyo tugomba gukora, kuko ari ko tubyemera, mu kurwanya ibyo bikorwa navuze biba bigamije kutugirira nabi.”

Yakomoje no ku bihugu bicumbikiye ‘abajenosideri’

Perezida Kagame yavuze ko hari n’ibihugu byabanje kunanirwa kwita Jenoside izina ryayo, ku buryo uyu munsi bikirwana no kwemera ko ari jenoside yakorewe Abatutsi, byitwaje ko hari n’abandi bapfuye muri icyo gihe.

Ibyo bigatuma hari n’ibihugu bimwe byanze gukurikirana abakekwaho uruhare muri Jenoside kandi dosiye zabo zihari zuzuye.

Ati “Twavugana n’ibyo bihugu bibacumbikiye, twarabinginze tukababwira ngo dosiye zabo ziruzuye ngizi hano, ese mwabatwoherereje tukabacira imanza? Bakatubwira ngo nta masezerano dufitanye namwe, ntabwo twizera inkiko zanyu n’amategeko yanyu, oya.”

Gusa ngo u Rwanda rwasabye niba icyo gihugu cyababuranisha mu nkiko zacyo, ariko ikibazo kigiye kumara imyaka 15.

Icyo kibazo kizwi mu Bwongereza ahahungiye Dr Vincent Bajinya, Célestin Ugirashebuja, Charles Munyaneza, Emmanuel Nteziryayo na Célestin Mutabaruka.

Perezida Kagame yanavuze ko nubwo hemejwe ko mu Rwanda habaye Jenoside yakorewe Abatutsi, hari ibihugu byakomeje gutsimbarara bishaka ko iba Jenoside yo mu Rwanda. Ibihugu byavuzwe muri ibyo bikorwa ni u Bwongereza na Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Ibyo ngo bituma bisa n’aho kwemera Jenoside yakorewe Abatutsi yaba ari nk’impano ihawe abanyarwanda kuko bitwaye neza.

Perezida Kagame yifashishije umugani w’Intare n’umwana w’intama, intare iba irimo kunywa amazi mu mugezi iri ruguru naho intama inywera hepfo, ariko intare igatangira kuyishakira impamvu zo kuyirya, iyishinja kuyitobera amazi kandi adatemba azamuka. Byarangiye intare iriye ya ntama.

Ati “Iyo nkuru ndayibabwira kubera ko rimwe na rimwe usanga dufatwa nk’uko nguko, ugasanga hari umuntu uri hejuru uvuga ati niko sha, nta soni urimo urantuka – kandi utigeze unamuvugisha – ati niba atari nawe ni mwene nyoko, cyangwa ni nyoko cyangwa ni mushiki wawe, uti ‘oya rwose nyakubahwa’ , hari abantu bamaze igihe babitugira, ariko reka mbabwire, ntimuzigera mwemera kugirwa intama.”

“Ntanubwo rwose nifuza kuzaba intare nk’iyo ngiyo twavuze, njyewe nzashimishwa no kuba uwo ndiwe, naba uwo ndiwe uzahangana n’intare imeze ityo.”

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version