Umusaruro w’Uruzinduko Perezida Kagame Yagiriye Muri Mauritania

Perezida Paul Kagame yasoje uruzinduko rw’akazi muri Mauritania, rwasinyiwemo amasezerano arimo azatuma RwandAir itangira ingendo muri icyo gihugu mu minsi iri imbere.

Ni uruzinduko Perezida Kagame yagiriye muri Repubulika ya Kiyisilamu ya Mauritania ku wa 23 – 24 Gashyantare 2022, yakirwa na mugenzi we Perezida Mohamed Cheikh El Ghazouani.

Umuyobozi Ushinzwe Itangazamakuru mu Biro by’Umukuru w’Igihugu, Stephanie Nyombayire, yatangaje ko abayobozi bombi baganiriye ku ngingo zitandukanyee.

Yagize ati “Baganiriye ku bintu bitandukanye, ariko cyane cyane ku kibazo cy’umutekano ku mugabane wa Afurika. Perezida Kagame yamuganirije ku by’u Rwanda n’Ingabo z’u Rwanda zirimo gukora muri Repubulika ya Centrafrique no muri Mozambique.”

- Advertisement -

Muri iyo nama ngo bemeranyije ko igisubizo cy’ikibazo cy’umutekano kizaboneka ibihugu bya Afurika byishyize hamwe ngo bishakire hamwe igisubizo.

Nyombayire yakomeje ati “U Rwanda na Mauritania basinye amasezerano y’ubufatanye mu bintu bitandukanye, kimwe muri ibyo ni uko indege za RwandAir zizatangira ingendo muri Mauritania muminsi iri imbere.”

Amasezerano yasinywe mu bijyanye n’indege kandi aha Rwandair uburenganzira bwo kuba yavana abagenzi muri Mauritania ibajyana mu bindi bihugu, ibizwi nka fifth freedom rights.

Ni amasezerano yasinywe hagati ya ba Minisitiri b’ububanyi n’amahanga, Ismaël Ould Cheikh Ahmed wa Mauritania na Dr. Vincent Biruta w’u Rwanda. Harimo ajyanye n’ubutwererane mu nzego ibihugu byombi bifitemo inyungu n’andi ajyanye n’ingedo zo mu kirere.

Ayo masezerano y’ubutwererane ajyanye n’inzego zirimo iza politiki, ubukungu, imibereho y’abaturage, umuco, ubumenyi na tekiniki, kimwe n’inzego z’iterambere nk’ubucuruzi, inganda, umutekano, ubuhinzi, ubworozi, ubwikorezi, uburobyi, ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro, uburezi, ubushakashatsi, ubuzima, kurengera ibidukikije, ubukerarugendo, ubukorikori n’imikino.

Muri izo nzego ibi bihugu byiyemeje guhanahana amakuru, ingendo hagati y’ibihugu byombi, gusangira ubumenyi n’ubunararibonye n’ibikorwa bitadukanye birimo inama zizagenda zitegurwa mu nzego ziteganywa muri ayo masezerano.

Aya masezerano yasinyiwe imbere y’abakuru b’ibihugu
Perezida Kagame yanasuye ishuri rya gisirikare rya G5 Sahel
Perezida Kagame aganira na mugenzi we wa Mauritania
Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version