Kagame Yasabye Abakoresha Imbuga Nkoranyambaga Gukora Mu Nyungu Z’u Rwanda

Kagame yabwiye abakorera ku mbuga nkoranyambaga ko burya bifitemo imbaraga zikomeye mu kwakira no gutangaza ibitekerezo byabo cyangwa iby’abandi, aboneraho kubasaba kubikoresha mu nyungu zubaka u Rwanda.

Hari mu kiganiro aherutse kubaha kuri uyu wa Kabiri ubwo yabaganirizaga ku mateka y’ingenzi yaranze urugamba rwo kwibohora.

Yababwiriye ku Mulindi w’intwari mu Karere ka Gicumbi ko ikibabaje muri iki gihe ari uko hari abanyamahanga bashaka guha u Rwanda isura rudafite, bakarusiga icyasha.

Avuga ko abo bantu hari n’ubwo bakoresha uburyo bafite kugira ngo bakomeze guharabika u Rwanda binyuze mu gukoresha abantu baba mu Rwanda barimo na Ingabire Victoire Umuhoza.

Yaboneyeho gusaba abakoresha imbuga nkoranyambaga mu gukusanya no gutangaza ibitekerezo n’ibibera hirya no hino kumva ko ubwo bushobozi bakwiye kubukoresha bubaka igihugu aho gutiza umurindi abagisenya.

Ati: “ Mugize igice kinini cy’abavuga rikijyana muri iki gihugu. Mufite ijambo rinini mu mibereho na Politiki by’iki gihugu, kandi murabizi ko hari abandi bakora mu buryo buhabanye n’uko mwe mubikora”.

Umukandida wa FPR-Inkotanyi ku mwanya wa Perezida wa Repubulika yasabye urwo rubyiruko gukomeza gucungira hafi abo bantu basebereza u Rwanda ku mbuga nkoranyambaga kugira ngo babanyomoze.

Avuga ko urwo rubyiruko rudakwiye kubikorana ipfunwe cyangwa ngo rwumve rufite ingingimira ku mutima.

Yagiriye inama urwo rubyiruko ko rukwiye kuzirikana ko amajyambere rubona mu Rwanda rw’ubu, atahozeho, ko bavunikiwe bityo bakayarinda.

Ati: “ Ntabwo ibyiza byikora kandi ntibiva mu magambo meza gusa[opinions]…kandi mukwiye kumva ko mugomba kubyuka mwiteguye intambara y’ibyo bitekerezo”.

Kagame yibukije urwo rubyiruko ko intambara irwanywa atari iy’ibitekerezo n’amagambo gusa, ahubwo ko hari n’isanzwe y’amasasu kandi iyo nayo batayihejwemo.

Yagarutse ku mvugo ishishikariza urubyiruko kuba intare, avuga ko kuba intare ari no gutanga umusanzu wo gukemura ibibazo igihugu gifite, buri wese agatanga umusanzu we mu buryo bwe.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version