Kagame Yasabye Abasenateri Kudategereza Ko Ibibazo By’Abaturage Bicishwa Ku Mbuga Nkoranyambaga

Kagame ubwo yakiraga indahiro z'abagize Sena y'u Rwanda

Mu ijambo yavuze ubwo yakiraga indahiro z’Abasenateri 20 barahiriye inshingano muri manda ya kane, Perezida Kagame yabasabye gushyira imbaraga mu kumenya uko abaturage babayeho bitabaye ngombwa ko babisoma ku mbuga nkoranyambaga.

Yavuze ko muri manda yabo bakwiye kuzakora uko bishoboka kose abaturage b’u Rwanda bakagerwaho n’iterambere kuko ntawe ukwiye gusigara inyuma.

Kagame yavuze ko inzego zose zikwiye kujya zimenya uko Abanyarwanda babayeho, ibibazo byabo bigakemurwa.

Avuga ko mu kumenya amakuru y’uburyo babayeho, ari byo byatuma bakemura ibibazo byabo bitabanje guca mu mbuga nkoranyambaga.

Ati: “Ndabasaba rero cyane gukurikirana , ibintu byo kujya tubona ibibazo by’abaturage no mu byaro hirya, ibyiza ni uko twabonye internet, dufite ikoranabuhanga, dukwiye kujya tumenya ibibazo by’Abanyarwanda binyuze mu mbuga nkoranyambaga, ukabona umuntu yohereje ikintu avuga ati: ‘ Ariko mwadutabaye, Mutabare ahangaha muri aka Karere, muri uyu Murenge ko ibintu bitameze neza”.

Perezida Kagame avuga ko ibintu bidakwiye kugera aho ngaho.

Yavuze kandi ko umutungo w’Abanyarwanda ari muke, ko bakwiye kuwucunga neza ntibawusesagure.

Ndetse ngo niyo baba bafite byinshi, ntibakwiye kubisesagura ahubwo bakwiye kubicunga neza ngo bizagirire benshi akamaro.

Manda ya Sena ya kane igizwe n’Abasenateri 26 barimo abagore 14 n’abagabo 12.

Muri bo abagera kuri 20 baherutse gutorwa mu gihe abandi batandatu bazarangiza manda yabo taliki 26, Nzeri, 2025.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version