Sen Kalinda Yongeye Gutorerwa Kuyobora Sena Y’u Rwanda

Abasenateri 26 bagize Manda ya kane ya Sena y’u Rwanda batoye François Xavier Kalinda ngo yongere abayobore.

Yamamajwe na Senateri Mureshyankwano Marie Rose wamutatse cyane avuga ko uretse no kuba ari umuhanga ahubwo azi no gukorana n’abandi.

Mureshyankwano yasabye Abasenateri bose ko batora Kalinda nta n’umwe uvuyemo.

Uko bigaragara bamwumviye kuko Dr. Kalinda yongeye gutorwa.

Amatora ya Biro ya Sena yabaye nyuma y’uko Abasenateri 20 bari barangije kurahirira inshingano nshya.

Umusenateri umwe niwe utatoye kuko Sen Kalinda yatowe ku majwi 25.

Manda ya Sena ya kane igizwe n’Abasenateri 26 barimo abagore 14 n’abagabo 12.

Muri bo abagera kuri 20 baherutse gutorwa mu gihe abandi batandatu bazarangiza manda yabo taliki 26, Nzeri, 2025.

Muri bo harimo na Me Evode Uwiringiyimana.

Senateri Uwiringiyimana Evode kandi yamamaje Soline Nyirahabimana ngo abe Visi Perezida wa Sena ushinzwe kugenzura imikorere ya Guverinoma.

Sen Cyitatire Sosthene yamamaje Sen Dr. Alvera Mukabaramba ngo abe Visi Perezida wa Sena ushinzwe imari n’abakozi kandi bombi batowe.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version