Kagame Yatereye Abantu Igiparu Cy’Ukuntu Yirutse Asiga Umujandarume

I Bumbogo mu Karere ka Gasabo aho yiyamamarizaga ku munsi ubanziriza uwa nyuma, Kagame Paul yavuze ko hari ubwo yirutse asiga umujandarume wo mu ngabo za Juvenal Habyarimana wari umubonye aciye hafi ya Ambasade ya Zaïre i Kigali.

Yari yaje mu Rwanda gusura umugabo bafitanye isano witwa Claver Muyango wari utuye mu Kiyovu.

Muyango yari umwe mu bafitanye isano na Kagame.

Uyu Muyango yari umwe mu Banyarwanda bize mu bihugu by’Uburayi ariko aza kugaruka mu Rwanda.

Kagame avuga ko rimwe ubwo yari yaje gusura Claver Muyango yaje gutembera aca hafi y’ahahoze Ambasade ya Zaïre, aho hakaba hari haturanye n’aho Abadipolomate b’Ababiligi babaga.

Avuga ko ubwo yacaga aho yaje guhagarikwa n’umwe mu Bajandarume barindaga kuri iyo Ambasade.

Ati: “ …[Rimwe] naje kuva kwa Muyango ngenda n’amaguru ngeze kuri Ambasade ya Zaire, haruguru habaga inzu y’abadipolomate y’Ababiligi. Nagendaga nsoma igitabo njijisha ngera ku mujandarume arampamagara nanga kwitaba nk’aho ntamwumvise. Arongera arampamaga abona nkomeje kwisomera igitabo. Nagiye kumva arasa nuje ansanga aza akandagira na boots ze zari zifite ibyuma imbere. Yarongeye arampamagarika , nti’ Ninjye muhamagara?…Nahise niruka ntiyamenya aho nciye…”

Umukandida wa FPR-Inkotanyi avuga ko igitangaje ari uko aho hantu yirukankanywe ari ho yaje gutura nyuma y’aho.

Yashakaga kubwira Irere Claudette ko kuba muri iki gihe asigaye ari Minisitiri kandi yarahoze atega rift biri mu byerekana ko umuntu yagera ku byo mbere yabonaga ari ibidashoboka.

Yashimiye abaturage ba Gasabo baje kumwamamariza i Bumbogo ko baje ari benshi kandi ngo ibyo yabibonye n’ahandi yaciye muri iki gihe cyose cyo kwiyamamaza.

Paul Kagame yavuze ko abatangazwa n’uko abantu benshi baza aho yiyamamariza bakabyita igitugu, baba bibeshya kuko igitugu gihuriza abantu hamwe kandi barahoze badacana uwaka nta byiza nkabyo.

Avuga ko ubwo bumwe ari imwe mu nkingi zikomeye za FPR Inkotanyi kandi ubwo bumwe ari yo majyambere y’Abanyarwanda.

Yabwiye abantu ko gutora ku gipfunsi batora Kagame ari ubundi buryo byo gukomeza amajyambere.

Ati: “ FPR yaharaniye ukuri kw’Abanyarwanda”

Kagame avuga ko iyo Politiki yatumye ibintu bimera uko biri ndetse hakagira n’abahasiga ubuzima, atari ibintu byo gukinisha.

Kagame yongeye kubwira abaturage ko icyo gukora ari ukubashimira, ko atari ukubasaba amajwi.

Kuri uyu wa Gatandatu ari bwo Kagame n’abandi bose bari kwiyamamaza bazarangiza ibyo bikorwa mu gikorwa kizabera mu Murenge wa Gahanga mu Karere ka Kicukiro.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version