Aborozi Bishimiye Uruganda Rukora Ibiryo By’Amatungo Rwatashywe

Nyuma y’uko Guverinoma y’u Rwanda binyuze muri MINAGRI itashye uruganda rwitwa Gorilla Feed rwubatse mu cyanya cy’inganda i Masoro, aborozi b’ingurube babishimye ariko basaba ko ibyo biryo byazaba bifite igiciro ‘cyiza’.

Urwo ruganda ruzakora ibiryo by’inkoko, inka n’ingurube.

Umworozi w’ingurube witwa Jean Claude Shirimpumu avuga ko kubura ibiryo by’amatungo bihagije byatumaga igiciro cyabyo kizamuka.

Ikindi ni uko ngo n’ubwiza bwabyo byakemangwaga.

Ati: ” Ibi nitwe twabisabye tugira ngo tugire ibiribwa bihagije kandi bitaduhenze. Ubwo tubonye uruganda rukora ibyo biryo turaza kubyungukiramo”.

Shirimpumu avuga ko kuba ruriya ruganda rwarubatswe ku nkunga ifite ‘nkunganire’ byagombye kuzaba impamvu yo kugabanya igiciro.

Shirimpumu Jean Claude

Asaba aborozi kuzajya bagabura ibiryo bimeze neza kugira ngo amatungo abagirwa Abanyarwanda abe ari meza.

Ku rundi ruhande uyu muyobozi w’ihuriro ry’aborozi b’ingurube mu Rwanda ashima Guverinoma y’u Rwanda kuba yarakoranye n’abafatanyabikorwa bayo hakubakwa ruriya ruganda.

Ku byerekeye igiciro cy’ibiribwa, ubusanzwe ikilo cy’ibiribwa bihabwa ingurube giterwa n’uko iyo ngurube ingana.

Hari ibiryo by’ingurube zikivuka, iz’ingurube zicutse, izimye, ingurube zabyaye n’impyizi.

Muri rusange ikilo cy’ibiribwa bihabwa ingurube ni Frw 450 cyangwa Frw 500.

Ayo mafaranga ashobora kuzamuka bitewe n’aho yabiguze ndetse n’intera iri hagati y’aho abiguze n’aho yororera.

Uru ruganda rufite agaciro ka Miliyoni $4

Uko bimeze kose aborozi b’amatungo bashima ibya ruriya ruganda.

Anne Karemera yorora inkoko z’amagi zirenga ibihumbi 12 mu Karere ka Gasabo, avuga ko yajyaga agura ibiryo akivangira bigatuma inkoko zidatera neza.

Yabwiye bagenzi bacu ba Kigali Today ati: “Kubera ko nta nganda zariho n’izariho zikaba zari zikishakisha tutarazizera, najyaga ngura ibiryo nkivangira ugasanga mbivanze nabi bityo inkoko ntizitere neza, ariko ubu aho uruganda rwaziye nararuyobotse”.

Yiteze ko inkoko ze zizatera neza ku kigero cya 95% kandi ngo mbere byari 75%.

Umuyobozi Mukuru w’uruganda Gorilla Feed rwaraye rutashywe witwa Dr. Sang Ju Park avuga ko bari basanzwe bafite ikibazo cyo gukora ibiryo bicye by’amatungo, bitameze neza kubera ko nta bikoresho bihagije by’ikoranabuhanga bari bafite.

Avuga ko ruriya ruganda ruzajya rukora toni 20 ku isaha, ni ukuvuga Toni 200 ku munsi w’amasaha 10 y’akazi.

Umuyobozi w’Ishami ry’Ubworozi mu kigo cy’Igihugu gishinzwe guteza imbere ubuhinzi n’ubworozi (RAB) witwa Dr. Fabrice Ndayisenga, avuga ko uruganda rwatashywe ruzafasha aborozi mu gukemura ikibazo cy’ubuke bw’ibiryo bakenera.

Muri rusange mu Rwanda hari inganda esheshatu zikora ibiribwa by’amatungo.

Mu igenamigambi rirambye ry’uburyo amatungo azajya atanga inyama biteganyijwe ko ingurube zizajya zitanga 48%, inkoko zo zizajya zitanga 32%  n’aho inka zitange 14 %.

Ubuyobozi bw’ikigo cy’Igihugu cy’ubushakashatsi n’iterambere mu byerekeye inganda (NIRDA) Dr. Christian Sekomo Birame avuga ko uruganda rwatashywe ruri muri gahunda eshanu y’impererekane nyongeragaciro zo kugurira inganda imashini batangije mu mwaka wa 2020.

Dr Sekomo Birame

Sekomo avuga ko ruriya ruganda ruri mu ruhererekane nyongeragaciro rwo gutunganya ibiryo by’amatungo.

Ngo hari nganda eshanu zari zarabitsindiye kandi n’urwatashwe narwo rurimo.

Gahunda ya NIRDA ngo ni uko inganda ziva mu byo gukoresha amaboko bakora ibindi runaka ahubwo bakibanda ku Ikoranabuhanga.

NIRDA ivuga ko inganda zose zimaze gufashwa nayo mu ruhererekane nyongeragaciro rwo gutunganya ibiryo by’amatungo ari eshanu kandi ko zifite ubushobozi bwo gutanga toni 400 ku munsi.

Inyama z’ingurube nizo zizaba ziribwa cyane kuko zizaba zifite 42% z’inyama zose zizaba ziribwa mu Rwanda.

Kubaka uruganda rwa Gorilla Feed byuzuye bitwaye arenze Miliyoni $ 4 ndetse na NIRDA yashyizemo arenga Miliyoni Frw 600 azishyurwamo 50% andi akaba “nkunganire’ ya Leta.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version