Kagame Yayoboye Inama Ku Iterambere Ry’Ikorabuhanga Nyuma Ya COVID

Perezida Paul Kagame yaraye ayoboye Inama nyunguranabitekerezo ku iterambere ry’ikoranabuhanga muri iki gihe Isi muri rusange na Afurika by’umwihariko iri kuva gahoro gahoro mu ngaruka z’icyorezo COVID-19.

Ni inama yitabiriwe na Bwana Carlos Slim umwungirije mu buyobozi bw’ihuriro ryiswe Broadband Commission For Sustainable Development ndetse na Bwana Dr  Houlin Zhao uyobora Umuryango mpuzamahanga uharanira iterambere mu ikoranabuhanga, International Telecommunication Union, ITU.

Iriya nama yari ifite insanganyamatsiko igira iti: “Kubaka ejo hazaza heza mu ikoranabuhanga nyuma ya COVID-19”.

Ku ruhande rw’u Rwanda iriya nama kandi yitabiriwe na Madamu Paula Ingabire, Minisitiri ushinzwe ikoranabuhanga no guhanga udushya( Innovation).

- Kwmamaza -
Abahanga n’abafata ibyemezo baraye baganiriye uko iterambare ry’ikoranabuhanga ryazatezwa imbere nyuma ya COVID-19

Iyi ntego iri mu murongo umwe n’imwe mu ntego z’Umuryango w’abibumbye zijyanye n’Iterambere rirambye ifitanye isano n’ikoranabuhanga.

Iyo ni ingingo ya kane ivuga ku iterambere ry’uburezi bufite ireme kandi budaheza.

Minisitiri Ingabire Paula
Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version