Mu Busitani Bwa ADEPR Habonetse Icyobo Rusange Kirimo Imibiri

Mu Murenge wa Nyamabuye ahitwa i Gahogo mu Karere ka Muhanga hatangiye imirimo yo gutaburura imibiri iherutse kuhaboneka y’Abatutsi bazize Jenoside yabakorewe muri 1994.

Yabonetse mu busitani bw’Itorero ADEPR ryubatse mu Murenge wa Nyamabuye hafi y’Umuhanda wa Kaburimbo ugana i Kabgayi.

Amafoto yashyizwe kuri Twitter n’Ikigo cy’igihugu cy’itangazamakuru, RBA,  yerekana imashini za caterpillar ziri gucukura ndetse hari imyenda ya bamwe mu bajugunywe muri kiriya cyobo rusange yarangije gutabururwa.

Mu bantu bari baje kureba ibyabaye harimo n’umubikira nk’uko ayo mafoto abyerekana.

Imibiri yabonetse mu cyobo kiri kuri ADEPR Gahogo

Ikindi ni uko imibiri yagaragaye haruguru y’urubaraza rwa ruriya rusengero ndetse hari n’inzu yasenywe mu rwego rwo kureba ko hari icyobo kirimo indi mibiri.

Hafi buri mwaka mbere y’uko Abanyarwanda bibuka Jenoside yakorewe Abatutsi hari ahantu henshi mu Rwanda hagaragara imibiri y’Abatutsi bishwe muri Jenoside iba itarashyingurwa.

Umwaka ushize hari imibiri yagaragaye mu Karere ka Nyarugenge ahitwa ku Kivugiza.

Ni iy’Abatutsi biciwe kuri bariyeri yari hafi y’urugo iriya mibiri yajugunywemo rukaba rwari urugo rwa François Simbizi waguye muri Gereza nyuma y’uko yari yarakatiwe kubera  uruhare yagize muri Jenoside yakorewe Abatutsi.

Umugore we yari yaracecetse iby’uko Abatutsi bicirwaga hafi y’iwe bajugunywe mu  byobo byari iwe(kuko hari ibirenze kimwe).

Ni hafi ya kaburimbo igana i Kabgayi

Hari icyo abanyamakuru basanze imbere y’umuryango winjira muri salon  iwe.

Imibiri yahataburuwe irenga 100 ikaba yarashyinguwe mu Rwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi ruri i Nyanza mu Karere ka Kicukiro.

Iyi nkuru y’imibiri yabonetse i Gahogo turacyayikurikirana…

Imyenda y’abantu bajugunywe muri kiriya cyobo
Mu bantu baje kureba ibya kiriya cyobo harimo n’umubikira
Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version