Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Kagame Yayoboye Inama Y’Abaminisitiri Yibanze Ku Biciro By’Amashanyarazi
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Mu RwandaPolitikiUbukungu

Kagame Yayoboye Inama Y’Abaminisitiri Yibanze Ku Biciro By’Amashanyarazi

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 16 September 2025 6:32 am
Umwanditsi wa Taarifa
Share
Perezida Kagame niwe wayiyoboye
SHARE

Perezida Paul Kagame yaraye ayoboye Inama y’Abaminisitiri yateranye ku wa 15 Nzeri 2025, ikaba muri byinshi yagarutseho yibanze ku  ivugururwa ry’ibiciro by’amashanyarazi riri gukorwa muri iki kgihe kuko bitigeze bihinduka kuva mu mwaka wa 2020.

Abo muri Minisiteri zibishinzwe bavuze ko kubivugurura ari  imwe mu ngamba zatuma u Rwanda ruzihaza mu mashanyarazi akagera kuri bose kandi mu buryo burambye.

Aho ibintu bigereye aha, ni ukuvuga mu mwaka wa 2025, Abanyarwanda bangana na 85% bagerwaho n’amashanyarazi, yaba afatiye ku murongo mugari cyangwa ava ku ngufu zisubira nk’izituruka ku izuba n’ahandi.

Mu mwaka wa 2000 Abanyarwanda bari bafite amashanyarazi bari 2%.

Ubushakashatsi ku mibereho rusange y’ingo bwiswe EICV7 bugaragaza ko ingo zifite amashanyarazi ari 72%, muri zo 22% zigacana akomoka ku mirasire y’izuba.

Mu mwaka wa 2024 ingo zifite amashanyarazi mu Rwanda zageze ku kigero cya 72% zivuye kuri 34% by’ingo zacanirwaga muri 2017.

Ni imibare yatangajwe n’Ikigo cy’Igihugu cy’Ibarurishamibare muri Mata 2025.

Mu myaka irindwi ishize, ni ukuvuga 2017 kugeza 2024, ingo zo mu mijyi zifite amashanyarazi, zageze kuri 88% zivuye kuri 76%, mu gihe izo mu cyaro zifite amashanyarazi zageze kuri 65% zivuye kuri 25%.

Reba video nto yerekana uko byari bimeze ubwo Abaminisitiri bitabiraga iyi Nama:

Today at Urugwiro Village, President Kagame chaired a Cabinet meeting. pic.twitter.com/OkWwAQPIOj

— Presidency | Rwanda (@UrugwiroVillage) September 15, 2025

 

Soma ibyemezo by’Inama y’Abaminisitiri yaraye iteranye:

Itangazo ry'Ibyemezo by'Inama y'Abaminisitiri yo ku wa 15 Nzeri 2025 pic.twitter.com/MKk8OaFX7T

— Office of the PM | Rwanda (@PrimatureRwanda) September 15, 2025

TAGGED:AmashanyarazifeaturedIbiciroInamaUrugwiro
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Inteko Y’U Rwanda Yikomye Iy’Ubumwe Bw’Uburayi
Next Article Uganda: Batangiye Kwitegura Guhangana Na Ebola
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Uganda: Batangiye Kwitegura Guhangana Na Ebola

Kagame Yayoboye Inama Y’Abaminisitiri Yibanze Ku Biciro By’Amashanyarazi

Inteko Y’U Rwanda Yikomye Iy’Ubumwe Bw’Uburayi

Ubwumvikane Bwa Amerika N’Ubushinwa Ku Ikoreshwa Rya TikTok

Minisitiri W’Intebe W’Ubufaransa Mushya Azanye Amatwara Adasanzwe

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Ibyahoze Ari Ibiryabarezi Binagurwamo Ibikoresho By’Ingirakamaro

Congo Yarenze Umurongo Utukura Ubwo Yavugaga Ko Dukora Jenoside- Amb.Urujeni

Hari Icyo RSSB Isaba Abashaka Kuzahabwa RAMA

Akamaro K’Amashanyarazi Akomoka Ku Mirasire Y’Izuba Ni Ntagereranywa

Ikipe y’Igihugu Y’Ingimbi Ya Volleyball Yitabiriye Igikombe Cya Afurika

You Might Also Like

Mu RwandaPolitikiUbubanyi n'Amahanga

Inteko Iratangaza Icyemezo Ku Byo Iy’Uburayi Iherutse Kuvuga Ku Rwanda

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahangaPolitiki

Muntoye Nagarurira Kenya Icyubahiro Yahoranye Kubwa Kibaki- Gachagua

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaUbutabera

Ruhango: Abasaza Babiri Bagiye Kwiba Umwe Arahagwa

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaUbubanyi n'Amahanga

Umuco Nyarwanda Wamurikiwe Muri Koreya Y’Epfo

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • info@taarifa.rw
  • taarifarwanda@gmail.com
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?