Perezida Paul Kagame yasabye abikorera hagati ya Afurika na Leta Zunze Ubumwe za Amerika kurushaho gushakisha amahirwe y’ubufatanye mu ishoramari, by’umwihariko hakitabwa ku rubyiruko rubona ibisubizo aho abandi babona ibibazo gusa.
Kuri uyu wa 28 Nyakanga Perezida Kagame yitabiriye Inama y’ubucuruzi ihuza Afurika na Amerika, yakomeje kuba umuhuza w’inzego z’abikorera hagati y’impande zombi kuva mu myaka ishize.
Yabaye mu buryo bw’ikoranabuhanga ku nshuro ya kabiri, nyuma y’iyabaye umwaka ushize kubera ingaruka z’icyorezo cya COVID-19 cyugarije Isi.
Perezida Kagame yavuze ko kugeza ubu ntawe uzi igihe iki cyorezo kizarangirira, ari nayo mpamvu hakenewe ubufatanye bwisumbuye hagati ya Amerika na Afurika.
Yavuze ko hari amahirwe menshi ku bigo byo ku mpande zombi z’inyanja ya Atlantic, kandi hamaze kuboneka ingero z’uburyo bene ubwo bufatanye bushobora gutanga umusaruro mu guhanga ibishya bizana impinduka ku isi yose.
Perezida Kagame yakomoje ku kigo cya Zipline cyo muri California, ubwo cyegeraga u Rwanda kikagaragaza umushinga wo kwifahisha ikoranabuhanga mu gukwirakwiza amaraso hirya no hino mu bitaro, hifashishikwe utudege duto tuzwi nka “drones”.
Uwo mushinga waje gutanga umusaruro, ubu Zipline ikomeje kwagurira ibikorwa hirya no hino muri Afurika, mu Buyapani na Leta Zunze Ubumwe za Amerika.
Perezida Kagame yakomeje ati “Ubu icyo kigo kibarirwa agaciro muri miliyari z’amadolari. Mureke dukoreshe ubwihutirwe kubera ibi bihe kugirango tumenye ahari andi mahirwe twafatanyamo, twibanda cyane cyane ku basore n’inkumi bo ku migabane yacu yombi babona ibisubizo aho abandi babona ibibazo gusa.”
Leta Zunze Ubumwe za Amerika zirimo gufasha Afurika binyuze mu gusaranganya inkingo za COVID-19 icyo gihugu gifite, zirimo kunyuzwa muri gahunda mpuzamahanga ifasha ibihugu kubona inkingo za COVID-19, COVAX.
Icyo gihugu giheruka kwemera gusaranganya inkingo miliyoni 80 zirimo izisaga miliyoni 15 zoherejwe muri Afurika, cyemera no kugura izindi miliyoni 500 za Pfizer, zizahabwa ibihugu birimo ibigize Afurika yunze Ubumwe mbere ya Kamena 2022.
Perezida Kagame yashimye ko inkingo za mbere zatangiye kugera muri Afurika, ariko avuga ko impano gusa zidashobora gusubiza ikibazo cy’ubuzima cyibasiye Isi ku rwego rwa COVID-19.
Yashimye ko Leta Zunze Ubumwe za Amerika zirimo kwitegura kwifatanya n’abafatanyabikorwa bashyigikiye ko inkingo za COVID-19 kimwe n’ibindi bikoresho byo kwa muganga bikorerwa muri Afurika.
Perezida Kagame yavuze ko Afurika nayo irimo kuzamura uruhare rwayo binyuze mu gushyiraho Ikigo Gishinzwe Imiti, Africa Medicines Agency, kizafasha mu rwego ngenzuramikorere gifatanyije n’ibigo by’imbere mu bihugu.
Ayo ngo ni amahirwe ibigo byo ku mpande zombi bishobora kubyaza umusaruro bigashoramo imari.