Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Kagame Yihanganishije Abaturage Ba Tanzania, Ashima Umusanzu w’Inshuti Ye Magufuli
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Ububanyi n'Amahanga

Kagame Yihanganishije Abaturage Ba Tanzania, Ashima Umusanzu w’Inshuti Ye Magufuli

admin
Last updated: 18 March 2021 12:35 pm
admin
Share
SHARE

Perezida Paul Kagame yifatanyije mu kababaro n’abaturage ba Tanzania nyuma y’urupfu rwa Perezida John Pombe Maguguli, avuga ko umusanzu we mu gihugu cye n’akarere muri rusange utazibagirana.

Kuri uyu wa Gatatu nibwo byatangajwe ko Magufuli yitabye Imana ku myaka 61. Yari arwariye muri Mzena Hospital i Dar es Salaam, avurwa indwara z’umutima.

Mu butumwa yanyujije kuri Twitter, Perezida Kagame yagize ati “Tubabajwe no kubura umuvandimwe wanjye n’inshuti, Perezida Magufuli. Umusanzu we mu gihugu cye no mu karere kacu ntuzibagirana. Nihanganishije cyane umuryango we n’abaturage ba Tanzania. Abaturage b’u Rwanda bifatanyije na Tanzania muri iki gihe kitoroshye.”

We are saddened by the loss of my brother and friend, President Magufuli. His contribution to his country & to our region will not be forgotten. My deepest condolences to his family and the people of Tanzania. The people of Rwanda stand with Tanzania during this difficult time.

— Paul Kagame (@PaulKagame) March 18, 2021

Mu mwaka wa 2016 Magufuli yagiriye uruzinduko mu Rwanda, ari narwo rwa mbere yari agiriye mu mahanga kuva yatorerwa kuyobora igihugu cye mu Ukwakira 2015.

Yakiriwe na Perezida Kagame ku mupaka wa Rusumo, bafatanya gutaha ikiraro mpuzamahanga cya Rusumo n’umupaka uhuriweho wa Rusumo.

Icyo gihe Perezida Kagame yakiriye Magufuli mu rugo rwe, anamugabira inka eshanu amushimira umubano mwiza bafitanye.

Magufuli wari mu ruzinduko rw’iminsi ibiri yanifatanyije n’Abanyarwanda mu muhango wo kwibuka ku nshuro ya 22 Jenoside yakorewe Abatutsi.

Muri Werurwe 2019 Perezida Kagame na we yagiriye uruzinduko rw’akazi muri Tanzania, rugamije gutsura umubano w’ibihugu byombi.

Ku butegetsi bwa Magufuli ubukungu bwa Tanzania bwarazamutse cyane, ku buryo amafaranga umuturage yinjiza mu mwaka yavuze $1020 mu 2018 agera ku to $1080  2019.

Byatumye mu mwaka ushize Banki y’Isi ishyira Tanzania mu bihugu bifite ubukungu buciriritse, aho umuturage aba abarirwa nibura $1,036 ku mwaka.

Ni intego Tanzania yari ifite ko izagerwaho mu 2025.

Uruzinduko rwa mbere rwa Magufuli nka perezida wa Tanzania yarugiriye mu Rwanda
Hafunguwe umupaka uhuriweho wa Rusumo
Mu 2016 Perezida Kagame yagabiye Magufuli inka eshanu
Perezida Kagame na Magufuli bari inshuti
Mu 2019 Perezida Kagame yagiriye uruzinduko muri Tanzania
Perezida Kagame na Magufuli bahanye impano
TAGGED:featuredJohn Pombe MagufuliPaul KagameRwandaTanzania
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Umupolisi Mukuru Aravugwaho Gushaka Guhitana Umukire Wa Mbere Mu Buhinde
Next Article Isoko Rusange Rya Afurika Ni Amahirwe U Rwanda Rukwiye Kwitaho
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Ishyaka CCM Ryemeje Suluhu Nk’Umukandida Mu Matora Ya Perezida

Abanywera Urumogi Muri Gereza Baburiwe

General Kabandana Yatabarutse

Rusizi: Meya Yasabye Abarimu Kureka Ubusinzi No Gutukana

Igisasu Cy’Uburusiya Cyarashwe Ku Nyubako Ya Guverinoma Ya Ukraine 

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Ubushinwa Bweretse Isi Ko Ku Ntwaro Bwihagazeho

Miliyari Frw 135 Zishyirwa Mu Kugaburirira Abana Ku Ishuri Buri Mwaka-Min. Bagabe

Icyo Abazasiganwa Mu Irushanwa Ry’Isi Ry’Amagare Bavuga Ku Mihanda Y’u Rwanda

Abawazalendo Bigaragambije Ku Cyemezo Cya Leta

Trump Yategetse Hamas Guhita Irekura Abanya Israel Bose Yashimuse

You Might Also Like

Mu mahangaPolitikiUmutekano

Hari Ubwoba Bw’Intambara Ya Amerika Na Venezuela 

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaUmutekano

Mutwarasibo Yiyahuye Kubera Umugore We

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahangaUbuzima

Ebola Yagarutse Muri DRC

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaPolitikiUbukungu

Ab’i Musanze Bibukijwe Akamaro Ingagi Zibafitiye

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • info@taarifa.rw
  • taarifarwanda@gmail.com
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?