Kagame Yihanganishije Kiliziya Gatulika Ku Rupfu Rwa Papa Francis

Mu mwaka wa 2017 nibwo Kagame yasuye Vatican aganira na Papa Francis.(Ifoto@Flickr: Urugwiro Village)

Paul Kagame yanditse kuri X ko u Rwanda rwifatanyije n’amahanga mu kababaro k’urupfu rwa Papa Francis, avuga ko ruzamwibukira ahanini k’ukuba yarasabye imbabazi mu izina rya Kiliziya kubera uruhare yagize[..] muri Jenoside yakorewe Abatutsi.

Mu mwaka wa 2017, Papa Francis yemeye ko hari uruhare abari abayobozi bakomeye muri Kiliziya Gatulika bagize muri Jenoside yakorewe Abatusi, abisabira imbabazi.

Amateka y’u Rwanda rwa nyuma y’umwaduko w’Abakoloni avuga ko abari abayobozi bakomeye muri Kiliziya gatulika mu Rwanda bagize uruhare rutaziguye mu guhembera no kubiba amacakubiri mu Banyarwanda.

Ibyatangiye ari inyigisho y’uko burya Abanyarwanda bataturutse hamwe bityo ko badakwiye no kwibona cyangwa gufatwa kimwe, byaje gukura bihinduka imitekerereze n’imikorere mu bihaye Imana yashimangiye ingengabitekerezo yo kwanga Abatutsi yakuze ivamo Jenoside yabakorewe mu mezi atatu y’umwaka wa 1994.

- Kwmamaza -

Abari bakomeye mu buyobozi bwayo barimo Musenyeri Vincent Nsengiyumva wari umwe mu bajyanama ba Perezida Juvénal Habyarimana bari mu bagize uruhare muri ibyo bitekerezo.

Musenyeri Vincent Nsengiyumva wari umwe mu bajyanama ba Perezida Juvénal Habyarimana.

Si abo ku rwego rwe babigizemo uruhare bonyine kuko Abapadiri, Abafurere n’Ababikira nabo ari uko byagenze.

Bamwe muri bo bakurikiranywe mu nkiko barakatirwa, urugero ni Padiri Seromba Athanase wemereye Interahamwe z’i Nyange ahahoze ari muri Perefegitura ya Kibuye gusenya Kiliziya yari yahungiwemo n’Abatutsi bari hagati ya 1,500 na 2,000 zirabikora hanyuma zikanabiciramo.

Athanase Seromba

Tariki 27, Kamena, 2009, Seromba yakatiwe gufungwa burundu, yoherezwa muri gereza yo muri Bénin ya Akpro-Missérété iri i Porto-Novo.

Perezida Paul Kagame yavuze ko n’ubwo ibyo byose byabaye, ashima ko Papa Francis yageze aho ashyira mu gaciro asabira Kiliziya imbabazi kubera urwo ruhare yagize mu byabaye mu Rwanda mu mateka ya vuba aha n’aya kera.

Ati: “Ubuyobozi bwe bwaranzwe no kwemera amateka ya Kiliziya gatulika mu Rwanda kandi byatumye habaho umubano mushya hagati ya Kiliziya gatulika n’igihugu cyacu ushingiye k’ukuri, ubwiyunge n’intego ihuriweho no gushakira Abanyarwanda ubuzima bwiza”.

Tariki 20, Gicurasi, 2017 Perezida Kagame na Madamu we bagiriye urugendo i Vatican bakirwa na Papa Francis baganira uko umubano hagati ya Kigali na Vatican wanagurwa, ukaba mwiza kurushaho.

Umubano hagati ya Kigali na Vatican warushijeho kuba mwiza ubwo Papa Francis yagiraga Antoine Kambanda umwe mu ba Cardinal, ubu akaba ari umwe mu bantu bagomba gutangira gushaka undi usimbura Papa watabarutse kuri uyu wa Mbere Taliki 21, Mata, 2025.

Abandi bihaye Imana bakurikiranywe mu nkiko kubera uruhare rwabo muri Jenoside yakorewe Abatutsi ni  Padiri Emmanuel Rukundo wagize uruhare mu kwica Abatusi bari bahungiye muri Seminari ya Saint-Léon i Kabgayi,  Padiri Wenceslas Munyeshyaka wagize uruhare mu biciwe kuri Sainte Famille i Kigali, Padiri Grégoire Ndahimana wafatanyije na Seromba kwica Abatutsi b’i Nyange, Pasiteri Elizaphan Ntakirutimana wagize uruhare mu kwica Abatutsi bo ku Mugonero n’abandi.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version