Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Perezida Kagame Yitabiriye Inama Ku Bufatanye Bwa Afurika Na Turikiya
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Ububanyi n'Amahanga

Perezida Kagame Yitabiriye Inama Ku Bufatanye Bwa Afurika Na Turikiya

admin
Last updated: 17 December 2021 3:07 pm
admin
Share
SHARE

Perezida Paul Kagame yageze i Istanbul muri Turikiya, aho hamwe n’abandi bakuru b’ibihugu bya Afurika yitabiriye inama ya gatatu yiga ku bufatanye bwa Afurika na Turikiya.

Iyi nama y’iminsi ibiri yiswe Africa-Turkey Partnership Summit iteganyiwe kuri uyu wa 17-18 Ukuboza muri Istanbul Congress Center, ikayoborwa na Perezida wa Turikiya Recep Tayyip Erdoğan.

Ibinyamakuru byo muri Turikiya byatangaje ko iyi nama ihuza abakuru b’ibihugu 13 bamaze kwemeza ko bazayitabira na ba minisitiri batandukanye baturuka mu bihugu 39.

Iyi nama ikurikiye ihuriro ryahuje impande zombi mu Ukwakira 2021, ryibanze ku guteza imbere ubucuruzi n’ishoramari.

Turikiya na Afurika bifitanye umubano ukomeye, aho ambasade z’icyo gihugu kuri uyu mugabane kuva mu 2002 ziyongereye cyane, ziva kuri 12 zigera kuri 43.

Ni mu gihe ikigo y’indege cya Turikiya, Turkish Airlines, gikorera ingendo mu byerekezo bisaga 60 muri Afurila.

Magingo aya bibarwa ko igipimo cy’ubucuruzi Turikiya ikorana na Afurika ari 6.5% by’ubucuruzi bwose ikorana n’isi muri rusange.

Urundi rwego rurimo gushyirwamo imbaraga ni umutekano, aho Turikiya igurisha ibihugu byinshi byo muri Afurika intwaro zifasha mu gucunga umutekano, ku giciro gito.

Iyi nama yahawe insanganyamatsiko yo “Kwimakaza ubufatanye bugamie iterambere rusange n’uburumbuke” (Enhanced Partnership for Common Development and Prosperity), biteganywa ko izanavugurura ingingo zigenga ubufatanye bwa Afurika na Turikiya zemejwe mu nama iheruka yabaye mu 2014.

Gahunda y’ubufatanye bwa Afurika na Turikiya yemejwe mu 2008 mu nama yabereye I Istanbul, inama ya kabiri ibera i Malabo muri Equatorial Guinea mu Ugushyingo 2014.

Perezida Kagame agera i Istanbul

 

 

 

TAGGED:featuredIstanbulPaul KagameRecep Tayyip ErdoğanTurikiyaTurkish Airlines
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Airtel Rwanda Yahaye Abakiliya Bayo 4G Ihendutse Kurusha Izindi
Next Article Yafashije Abafite Ubumuga Bwo Kutabona Kugira Ikoranabuhanga Rizatuma Bihangira Akazi
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Inteko Y’U Rwanda Yikomye Iy’Ubumwe Bw’Uburayi

Ubwumvikane Bwa Amerika N’Ubushinwa Ku Ikoreshwa Rya TikTok

Minisitiri W’Intebe W’Ubufaransa Mushya Azanye Amatwara Adasanzwe

Inteko Iratangaza Icyemezo Ku Byo Iy’Uburayi Iherutse Kuvuga Ku Rwanda

Muntoye Nagarurira Kenya Icyubahiro Yahoranye Kubwa Kibaki- Gachagua

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Asaba Ko Drones Nini Zazakoreshwa Mu Kubagezaho Intanga

Ibyahoze Ari Ibiryabarezi Binagurwamo Ibikoresho By’Ingirakamaro

Harateganywa Visit Rwanda Muri Brazil

Congo Yarenze Umurongo Utukura Ubwo Yavugaga Ko Dukora Jenoside- Amb.Urujeni

Hari Icyo RSSB Isaba Abashaka Kuzahabwa RAMA

You Might Also Like

Mu RwandaUbubanyi n'Amahanga

Umuco Nyarwanda Wamurikiwe Muri Koreya Y’Epfo

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahangaPolitiki

Umuturage Wa Israel Akurikiranyweho Kunekera Iran

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
ImikinoMu Rwanda

Ikipe y’u Rwanda Ya Volley Yatangiye Igikombe Cya Afurika Itsindwa

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahangaUbubanyi n'AmahangaUmutekano

Marco Rubio Yagiye Muri Israel Gucyaha Netanyahu

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • info@taarifa.rw
  • taarifarwanda@gmail.com
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?