Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Kalibata: Umwe Mu Bagore Ku Isi Bageze Muri 2023 Ari Indashyikirwa
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Mu Rwanda

Kalibata: Umwe Mu Bagore Ku Isi Bageze Muri 2023 Ari Indashyikirwa

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 19 January 2023 8:29 am
Umwanditsi wa Taarifa
Share
SHARE

Forbes Magazine yashyize Umunyarwandakazi Dr.Agnes Kalibata mu bagore 50 bafite hejuru y’imyaka 50 y’amavuko bagiriye kandi bagifite isi akamaro. Kuri urwo rutonde ari kumwe n’ibyamamare birimo umukinnyi wa filime  w’Umwongerezakazi Dame Hellen Mirren, Precious Moloi- Motsepe akaba umugore w’umuherwe Patrice Motsepe,  Perezida wa Slavenia Madamu Nataša Pirc Musar n’abandi.

Mu nyandiko ya Forbes bise :50 Over 50: Europe, Middle East And Africa 2023, handitsemo ko abibwira ko uko umugore akura ari ko atakaza imbaraga zo kwita ku zindi nshingano zo hanze y’urugo rwe, baba bibeshya.

Abayanditse bavuga ko ingero z’abagore bagejeje cyangwa barengeje imyaka 50 y’amavuko ariko bagikora akazi kabo neza, ari nyinshi kandi hirya no hino ku isi.

Barimo abakomoka muri Afurika nk’ Umunyarwandakazi Dr. Agnes Kalibata uyobora AGRA, Wendy Appelbaum ukomoka muri Afurika y’Epfo, Tsitsi Dangarembga ni umwanditsi w’ibitabo muri Zimbabwe, Nike Davies-Okundaye wo muri Nigeria, hakabamo abakomoka muri Aziya nk’Umunyapalestinakazi witwa Salam Dakkak, abakomoka mu Burayi nka Perezida wa Slovenia witwa Nataša Pirc Musar cyangwa Umuholandikazi Charlene de Carvalho-Heineken ufite imigabane myinshi mu kigo gikora inzoga kitwa Heineken  n’abandi.

- Kwmamaza -
Ad imageAd image

Ku byerekeye Dr. Agnes Kalibata,  ni Umunyarwandakazi wavukiye muri Uganda. Yize muri Kaminuza ya Makerere, akomereza muri Kaminuza ya Massachussets muri Leta zunze ubumwe z’Amerika aho yize kandi akaminuza mu rwego rw’ikirenga ibyerekeye ubuhinzi no kwihaza mu biribwa.

Ari mu bahanga mu by’ubuhinzi bafashije u Rwanda kuzamura uru rwego binyuze muri Politiki zitandukanye yagize uruhare mu kuzishyiraho ubwo yari akiri Minisitiri w’ubuhinzi n’ubworozi mu Rwanda guhera mu mwaka wa 2008  kugeza mu mwaka wa  2014.

Yayiyoboye imyaka itandatu.

Ni umwe mu bandi bagore baharaniye ko ihame ry’uburinganire n’ubwuzuzanye hagati y’umugabo n’umugore rigerwaho.

Kugeza ubu hari intambwe yatewe muri uru rwego n’ubwo hari abatarumva neza ubusobanuro n’ishingiro ry’uburinganire n’ubwuzuzanye hagati y’umugabo n’umugore.

- Advertisement -

Mu  Ukwakira, 2021, Dr. Agnes Kalibata yahawe igihembo n’Ihuriro nyafurika riharanira guteza imbere imbuto no kongera umusaruro (APBA), kubera uruhare rwe mu guteza imbere ubuhinzi kuri uyu mugabane.

APBA (African Plant Breeders Association) yamugeneye igihembo mu nama yayo ya kabiri yaberaga mu Rwanda.

Yitabiriwe n’abayobozi batandukanye barimo Dr. Kalibata na Komiseri wa Afurika yunze ubumwe ushinzwe ubukungu bw’icyaro n’ubuhinzi, Ambasaderi Josefa Sacko.

Perezida wa APBA Prof. Eric Yirenkyi Danquah yavuze ko Dr. Kalibata yitangiye kurwanya inzara n’ubukene muri Afurika mu bihe bitandukanye nka Minisitiri w’ubuhinzi mu Rwanda ndetse no mu gihe cyakurikiyeho ubwo yabaga Perezida wa AGRA.

Dr. Kalibata yanahawe ibindi bihembo birimo Yara Prize (2012), impamyabumenyi y’ikirenga y’icyubahiro yahawe na Kaminuza za Liège (2018) na McGill (2019), n’ibindi.

Mu 2019 yagizwe intumwa yihariye y’Umunyamabanga mukuru w’Umuryango w’Abibumbye ku nama yigaga ku nyongeragaciro mu mirire yiswe  2021 Food Systems Summit yabereye i New York muri Leta zunze Ubumwe za Amerika,  hari muri Nzeri.

TAGGED:AbagoreAfurikafeaturedIhuriroInzaraKalibataUbuhinzi
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Rwanda: Hamwe Mu Hakenewe Impinduka Mu Misoro Ni Mu Y’Ubutaka
Next Article Rwanda: Gukemanga Inyama Bigiye Gutuma Abaminisitiri Bitaba Inteko
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Perezida Kagame Mu Nama Na Bagenzi Be Yiga Ku Iterambere Rya Afurika

Ngirente Ashima Uruhare Rwa Rwandair Mu Guhuza Afurika

U Rwanda Rurafungura Ambasade Muri Hongrie

Rwanda: Abana Basobanukiwe Ibidukikije Bagiye Kubisangiza Abandi

Nyarugenge: Bafatanywe Ubwoko 31 Bw’Amavuta Yangiza Uruhu

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Rwanda: Abagabo Bapfa Baruta Ubwinshi Abagore

Kagame Ari Mu Bufaransa 

Abasirikare Batatu B’u Rwanda Biciwe Muri Mozambique 

Aba Cardinals Batora Papa Bamaze Gushyira Ibintu Ku Murongo…

Roma: Gutora Papa Ku Munsi Wa Mbere Byananiranye

You Might Also Like

Mu RwandaUbumenyi N'Ubuhanga

Niba Utabasha Guhagarara K’Ukuguru Kumwe Mu Masogonda 10 Umenye Ko Washaje…

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahangaPolitiki

Bobi Wine Agiye Kongera Kwiyamamariza Kuyobora Uganda

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahangaPolitiki

Papa Leo XIV Yasuye Imva Y’Uwo Aherutse Gusimbura

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaUbutabera

Amazi Yabereye Abatutsi Irimbi Kandi Asanzwe Ari Ubuzima

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • [email protected]
  • [email protected]
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?