Queen Kalimpinya usanzwe uzwi mu gutwara imodoka zikora isiganwa kandi uri muri bake nkawe babikora neza, yatangaje ko atakitabiriye isiganwa rizabera muri Uganda kuri uyu wa Kane kubera uburwayi.
Iri siganwa rizaba kuwa Kane tariki 26, Ukuboza, 2024, ku munsi ukurikira Noheli bita Boxing Day, abayizihiza bahaniraho impano.
Ku rukuta rwa Instagram niho Kalimpinya yabitangarije mu butumwa yaraye atambukije kuri uyu wa Kabiri ubanziriza Noheli.
Yanditse ko afite ikibazo mu myanya y’ubuhumekero, kandi ko abaganga bamubwiye ko icyo kibazo kitamwemerera guakora isiganwa nka ririya.
Yanditse ati: “ Nari nishimiye kuzitabira uriya mukino wa mbere nari kuba nkoze hanze y’u Rwanda ni ukuvuga muri Uganda, igihugu gifite abantu bazi kuwukina cyane”.
Kutaboneka kwe muri uyu mukino ni ikintu kizateza icyuho kuko yari umwe mu bakobwa bari bitezweho kuzitwara neza.
Ni isiganwa risanzwe rikomeye kuko rihuza abahize abandi muri uyu mukino mu Karere kose.
Abafana ba Kalimpinya bamugeneye ubutumwa bugufi bwo kumukomeza, bamwifuriza gukira bidatinze.