Kaminuza Yo Muri Amerika Mu Bufatanye N’Ishuri Riyoborwa Na Rev. Dr. Laurent Mbanda

Ubuyobozi bwa Kaminuza yitwa Samford University ikorera muri Leta ya Alabama, USA, yasinye amasezerano y’imikoranire n’ishuri rikuru rya Gikirisitu riyoborwa na Rev.Dr. Laurent Mbanda ryitwa  East African Christian College.

Basinyiye ko bagomba guhanahana abanyeshuri, abarimu no gufatanya mu bushakashatsi kuko ari bwo shingiro rya Kaminuza zose aho ziva zikagera.

Amasezerano ya mbere hagati y’impande zombi yasinywe mu Ukuboza, 2022, Kaminuza ya Samford ihagarariwe na Perezida wayo witwa Beck A. Taylor n’aho ishuri East African Christian College rihagarariwe na Rev. Dr. Laurent Mbanda.

Gahunda y’imikoranire hagati ya Kaminuza ya Stamford n’izindi yatangarijwe Inama y’abagize Inteko nyobozi yayo barayemeza.

- Kwmamaza -

Yari yateranye mu Ukuboza, 2022.

Rev. Dr. Laurent Mbanda ni umuyobozi mukuru wa Kiliziya y’Abangilikani mu Rwanda kandi akaba n’umwe mu bayobozi bubashywe muri Afurika y’i Burasirazuba.

Yigeze kuba umuyobozi wungirije ku rwego rw’Afurika w’Umuryango mpuzamahanga w’abanyampuhwe mu Cyongereza bita African Region for Compassion International.

Hari mbere y’uko agirwa Musenyeri wa Diyoseze ya Shyira iri mu Majyaruguru y’u Rwanda.

Mu nyigisho ze, akunze gushishikariza abantu kujya kubera abandi umusemburo w’ibyiza no kuberera imbuto.

Hagati aho abayobozi muri Kaminuza ya Samford barateganya kuzasura vuba aha Ishuri East African Christian College kugira ngo harebwe uko imikoranire yarushaho kwaguka.

Kaminuza ya Samford yashinzwe mu mwaka wa 1841.

Yigisha ibintu bitandukanye birimo ubugeni n’ubuhanga mu buvanganzo ndetse n’amasomo ajyanye n’imyemerere(theology) n’imitekerereze ya kidini.

Yashinzwe ari Kaminuza ya 87 mu zashinzwe zose muri Amerika.

Imibare iheruka( mu mwaka wa 2017) yerekana ko muri Amerika bafite Kaminuza 4,360.

Stamford niyo Kaminuza yigwamo n’Abanyamerika benshi ugereranyije n’izindi zigwamo n’abanyamahanga benshi.

Ibi byemezwa na The Wall Street Journal.

Ifite abanyeshuri b’Abanyamerika bagera ku 5,683 baturutse muri Leta 47 muri 52 zigeze Leta zunze ubumwe z’Amerika, hakaba n’abandi baturutse mu bihugu 19 ahandi ku isi.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version