Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye rishinzwe uburezi, ubumenyi n’umuco( UNESCO) ryatangaje ko Kaminuza mpuzamahanga y’ubuvuzi n’ubuzima kuri bose iri mu Karere ka Burera iri mu zindi Kaminuza n’ibigo hirya no hino ku isi byagize uruhare rugaragara mu kuzamura imibereho myiza y’ababituriye n’ababigana.
UNESCO yatangaje ko iyi Kaminuza iri mu zitanga ibisubizo mu ishyirwa mu bikorwa ry’intego z’iterambere rirambye gahunda izwi nk’Icyerekezo 2030.
Iyi Kaminuza ifite intego za gukora uko ishoboye kugira ngo abatuye Afurika babone serivisi z’ubuzima zigezweho kandi ibyinshi mu bisubizo by’ibibazo bafite mu rwego rw’ubuzima bakabyishakamo.
Abagize Inama yayo y’ubutegetsi baherutse gutangaza ko intego zabo bazazigeraho binyuze mu gufatanya n’abakuru ba za Kaminuza zigisha iby’ubuzima, abakuru b’ibigo by’ubushakashatsi mu by’ubuzima ndetse no kungurana ibitekerezo n’abafata ibyemezo bya Politiki.
Inama ngishwanama y’iyi Kaminuza muri Kanama 2021 yatangaje ko kugira ngo izagera ku byo yiyemeje izafatanya n’abandi bahanga mu rwego rw’ubuzima bakorera hirya no hino ku isi kugira ngo babunganirane mu bitekerezo hagamijwe kunoza imigambi n’ibikorwa byo guteza imbere ubuzima bw’abatuye Afurika muri rusange n’abatuye u Rwanda by’umwihariko.
Nyuma yo kumva ko iyi Kaminuza yahawe kiriya gihembo, umwe mu bayobozi bayo bakuru witwa Prof Paul Farmer yatangaje ko ibyo iriya Kaminuza yagezeho ibicyesha u Rwanda.
Yanditse ati: “ Ndemeza ko UNESCO iri mu kuri! Hari indi Kaminuza nk’iyi ku isi? Ntabwo irabaho, hari indi Kaminuza muri Afurika nk’iyo? Ntiraza! Ese Hhari kaminuza nk’iyi mu bice by’icyaro muri Afurika? Oya! iyi Kaminuza irihariye, kuba UNESCO yarishimiye imikorere yayo n’uruhare rwayo mu ishyirwa mu bikorwa intego z’iterambere rirambye ni ibintu nanjye byanshimishije byankoze ku mutima. Navuga ko iyi ari intsinzi ikomeye kuri iyi Kaminuza kuba ishimirwa muri ubwo buryo ariko nanone nkashimira igihugu cyatwemereye kubaka iyi Kaminuza nziza n’ibi bitaro byiza kuri uyu musozi.”
Raporo ya UNESCO yakorewe mu bihugu 193, igaragaza uruhare rw’amashuri makuru na za Kaminuza ku cyerekezo 2030 ku birebana n’intego z’iterambere rirambye (SDGs), ikaba ishima uruhare rw’iyi kaminuza ya UGHE.
Muri Mutarama, 2019 ni bwo iyi kKaminuza mpuzamahanga y’ubuvuzi n’ubuzima kuri bose yatashywe ku mugaragaro. Kugeza ubu ifite abanyeshuri 156, kandi buri mwaka isohora abagera kuri24 baba barangije icyiciro cya 3 cya Kaminuza mu buvuzi n’ubuzima.
Madamu Jeannette Kagame ni Umuyobozi wungirije w’Inama Ngishwanama y’iriya Kaminuza.