Leta Zigomba Kurushaho Guha Umukobwa Amahirwe Yo Kwiga Siyansi N’Ubumenyingiro

Umuryango w’Abibumbye urasaba za Leta kongera imbaraga mu guha abakobwa amahirwe yo kwiga siyansi n’ubumenyingiro kugira ngo bazafashe isi kwivana mu ngaruka za COVID-19 ihanganye nazo muri iki gihe.

Ni ubutumwa bwatanzwe na UNESCO kuri uyu wa Gatanu taliki 11, Gashyantare, umunsi ngarukamwaka Isi yibuka akamaro umukobwa agirira Isi iyo yize siyansi.

Ni umunsi bise International Day of Women and Girls in Science.

UNESCO ivuga ko abakobwa n’abagore bagombye guhabwa uburyo bungana bwo kwerekana ibyo bashoboye muri siyansi kandi amahirwe ahabwa basaza babo nabo ntibayahezwemo.

- Advertisement -

Ndetse byaragaragaye ko iyo bahawe uburyo bwo kwiga nka basaza babo kandi bakitabwaho kuko abakobwa  bagira ibibazo byihariye bitewe n’uko Imana yabaremye, abakobwa biga bakavamo abahanga muri siyansi y’ingeri zitandukanye.

N’ubwo atari benshi, ariko mu Rwanda n’aho hari abakobwa n’abagore bamamaye mu bumenyi bwihariye harimo nko kubaga ubwonko, gutwara indege n’ibindi.

Dr Claire Karekezi ni Umunyarwandakazi ubaga ubwonko n’aho Esther Mbabazi ni umunyarwandakazi utwara indege zambuka inyanja zijyanye abantu n’ibindi.

Izi ni ingero nke z’abakobwa cyangwa abagore babaye indatwa muri siyansi inaha mu Rwanda.

Imibare yabo iracyari mito…

Umubare wabo uracyari muto

Ku rwego rw’isi, UNESCO yatangaje ko abagore cyangwa abakobwa bari mu nzego z’ubushakashatsi muri siyansi bangana na 33%.

Kimwe mu bikekwa ko byaba bibaca intege ni uko badahembwa ibihembo bihambaye nk’ibya basaza babo kandi akenshi ntibazamurwe mu ntera mu myanya y’akazi bakoramo na za Kaminuza bigishamo.

22% niwo mubare w’abagore bakora mu bigo bikomeye bikora iby’ikoranabuhanga rikoresha murandasi ituma ibikoresho runaka byikoresha, ibyo bita artificial intelligence n’aho abangana na 28% bakaba ari bo bonyine barangiza muri za Kaminuza barize ubumenyi ngiro buhambaye, bita engineering.

Nk’uko Umuyobozi w’ishami rya UN rishinzwe iterambere ry’abagore( UN Women) Madamu Sima Bahous na mugenzi we uyobora Ishami ry’uyu muryango ryita ku burezi, ubuhanga n’umuco( UNESCO) witwa Audrey Azoulay babivuga, impamvu zivuzwe haruguru zituma abana b’abakobwa bakiri mu mashuri batakaza icyifuzo n’umuhati wabo wo kwiga cyane ngo bazamere nka bakuru babo.

Ibi kandi ngo bigomba guhinduka!

Mu mwaka wa 2021 hari Inama mpuzamahanga yateranye yiswe Generation Equality Forum yarangiye abayitabiriye biyemeje ko mu mwaka ine iri imbere( ni mu mwaka wa 2026) umubare w’abagore bazaba bakora mu bigo bikora iby’ikoranabuhanga ku isi hose bazaba barikubye kabiri.

Ni icyifuzo cyiza ariko kiragoye iyo wibutse ko hasigaye imyaka ine gusa kandi ibikumira umukobwa mu myigire ye no mu mibereho myiza iwabo bikaba bitaravaho ku rwego rugaragara.

Mu bibazo isi ya none yugarijwe nabyo, harimo COVID-19 n’ingaruka z’imihindagurikire y’ikirere.

Kugira ngo ibi bibazo hamwe n’ibindi turarondoye bibonerwe umuti, bisaba ko abahanga muri siyansi babigiramo uruhare.

Ikibabaje ni uko mu bahanga muri siyanse batatu bari ku isi umwe aba ari umugore!

Ibi rero bituma abagore n’abakobwa batabona aho berekanira ibyo bashoboye mu gukemura ibibazo abatuye isi bafite.

U Rwanda ruri mu nzira nziza…

Perezida Kagame ashaka ko abana b’abakobwa biga siyansi bakaminuza

Kugira ngo igihugu icyo ari cyo cyose kigere ku byo cyagennye, bisaba ubushake bwa Politiki ariko buherekejwe n’ibikorwa.

Leta y’u Rwanda yashyizeho gahunda zihamye kandi zirambye zo gutuma abana b’abakobwa biga nka basaza babo, kandi bakiga amashuri ya siyansi n’ubumenyi ngiro.

N’ubwo hakiri urugendo kugira ngo intego y’u Rwanda mu kuzamura uburezi ku bakobwa igerweho nk’uko bimeze kuri basaza babo, hari ibyakozwe kandi byiza.

Mu ijambo Perezida w’u Rwanda Paul Kagame yagejeje ku bandi banyacyubahiro  bari bitabiriye Inama yigaga ku ikoreshwa ryagutse ry’umuyoboro mugari wa murandasi yiswe Building The Bandwidth, yabaye Taliki 22, Mutarama, 2022, yavuze ko kwiga muri iki gihe abantu batemerewe kwegerana kubera icyorezo COVID-19 byabaye  ihurizo rikomeye ku bantu bose muri rusange ariko by’umwihariko ku bakobwa.

Ibi ngo byatewe n’uko kwiga muri buriya buryo bihenze kuko bisaba ikoranabuhanga ryifashisha murandasi kandi ngo ibikoresho byaryo ndetse nayo ubwayo bikaba bihenze.

Yagize ati: “ Dufite inshingano yo guharanira ko abakobwa bacu na bashiki bacu badasigara inyuma cyane mu gukoresha murandasi, tugakora uko dushoboye tukabafasha kuyibona itabahenze.”

Yabwiye abari bamuteze amatwi ko u Rwanda rwatangiye kandi ruzakomeza Politiki yo kuzamura imyigire y’umukobwa cyane cyane ifitanye isano n’ikoranabuhanga.

Yabahaye urugero rw’Ishuri ryigisha abakobwa gukora porogaramu za mudasobwa riba mu Karere ka Nyabihu ryitwa Rwanda Coding Academy,  50% y’abanyeshuri baryigamo bakaba ari abakobwa.

Si iri shuri gusa u Rwanda rufite , ahubwo hari n’ibigo byigisha imibare, siyansi n’ikoranabuhanga biri ku rwego mpuzamahanga nka African Institute of Mathematical Sciences, Carnegie Mellon University-Africa, Kaminuza nkuru y’u Rwanda n’ibindi.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version