Kera Kabaye Stade Amahoro ‘Igiye’ Kwagurwa

Amakuru y’uko Stade Amahoro izagurwa ikongererwa ubwiza n’ubuso yatangiye gutangazwa bwa mbere n’Ikigo cy’igihugu gishinzwe imyubakire mu mwaka wa 2018.

Hari amakuru avuga ko hagati ya Werurwe na Mata, 2022 iriya sitade izagurwa, ibyavuzwe guhera mu mwaka wa 2018 bigatangira gushyirwa mu bikorwa.

Niyuzura izaba ifite ubushobozi bwo kwakira abantu 45 bicaye neza.

IGIHE yanditse ko muri iki gihe abahanga mu bwubatsi bari gusuzuma niba inkingi ziteruye aho abafana bicara zigishize zigahama kugira ngo batazahubuka bakubira ku kintu kidakomeye, ibyo umuntu yagereranya no kubakira ku musenyi.

- Advertisement -

 Igice iriya sitade iherereyemo ni cyo cyubatswemo na Inzu ngari y’imikino itandukanye yitwa Kigali Arena.

Izi nyubako zose zizubakwa mu Murenge wa Remera, Akarere ka Gasabo.

Kigali Arena yo yuzuye mu mwaka wa 2019.

Amakuru avuga ko amashyirahamwe y’imikino yari isanzwe ikorera mu nyubako ziriya sitade yatangiye gushaka ahandi akorera.

Yahawe igihe cy’iminsi 30 ni ukuvuga ukwezi kumwe akaba yarangije kubona aho akorera.

Ikindi ni uko byitezwe ko ubwo iriya Sitade izaba ivugurwa, ari nako na Sitade nto ya Remera isanzwe ikinirwamo imikino y’amaboko nayo izavugururwa.

Ikigo kizavugura Sitade ya Amahoro ni icy’abanya –Turikiya.

Sitade Amahoro yuzuye mu mwaka wa 1986, ikaba yari isanzwe ifite ubushobozi bwo kwakira abantu 30 000 bicaye neza.

Yubatswe n’Ikigo cy’Abashinwa kitwa  China Civil Engineering Construction Corporation.

Hari umwe mu bagabo b’inararibonye witwa Callixte Karangwa  wabwiye Taarifa imirimo yo kubaka iyi Sitade yakurikiranirwaga hafi n’umugabo witwaga Kanamugire wakoraga muri Minisiteri y’urubyiruko, imikino n’amakoperative.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version