Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Kamonyi: Ibitaro Bya Remera Rukoma Birasabirwa Kuvugururwa
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Mu Rwanda

Kamonyi: Ibitaro Bya Remera Rukoma Birasabirwa Kuvugururwa

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 08 November 2023 7:15 am
Umwanditsi wa Taarifa
Share
SHARE

Abaturage b’ibitaro b’i Rukoma mu Karere ka Kamonyi barasaba inzego za Leta ko ibitaro bya Remera Rukoma bivurizamo byavugururwa kuko bishaje. Bavuga ko bimaze imyaka 50 bikora umunsi ku wundi.

Byubatswe mu mwaka wa  1927, icyo gihe hakoreraga Ivuriro rito bita Dispénsaire.

Mu mwaka wa 1970 nibwo iryo vuriro ryahawe ubushobozi bwo kwitwa Ibitaro.

Abibagana bavuga ko  inyubako, amabati yo mu bwoko bwa Asbestos bishaje cyane bikaba bikeneye kubakwa bundi bushya, cyangwa bigasanwa.

Mbarushimana Emile umwe mu baturage bo mu Murenge wa Rukoma yabwiye bagenzi bacu ba UMUSEKE   usibye inyubako zitakijyanye n’igihe, amabati zisakaje inzobere zivuga ko atera Kanseri.

Leta imaze iminsi ivuga ko ishaka kuyaca.

Umuyobozi w’Akarere ka Kamonyi, Dr Nahayo Sylvère avuga ko batangiye gukorana ibiganiro na Minisiteri y’ubuzima  n’abafatanyabikorwa kugira ngo bivugururwe.

Ati: “Turimo kuganira n’Inzego zitandukanye kugira ngo dushakire hamwe aho ubushobozi buzava.”

Dr Nahayo avuga ko kugeza ubu nta mwanzuro urafatwa,  akavuga ko izo nzego zose zasanze ibitaro bikeneye kuvugururwa.

Umuvugizi wa Minisiteri y’ubuzima witwa  Mahoro Niyingabire Julien avuga ko urebye umubare w’ibigo nderabuzima n’ibitaro biri mu gihugu bikeneye kuvugururwa bitabonerwa ingengo y’imari icyarimwe nk’uko abaturage babyifuza.

Avuga ko umushinga wo gusana, kuvugurura no kubaka izo nyubako bawufite ndetse ko hari zimwe muri zo zimaze kubakwa izindi zikaba zarasanwe.

Ati: “Ibitaro bya Remera Rukoma bizavugururwa dukurikije uko amikoro y’igihugu azaboneka.”

Avuga ko inyubako za Leta zikenewe gusanwa ari nyinshi ku buryo bateruriye umushinga wo kuzivugururira rimwe ayo mafaranga yagorana kuboneka.

Ibitaro bya Remera Rukoma byakira  abarwayi bari hagati ya 60-80 ku munsi, bikaba bitangirwamo serivisi zitandukanye z’Ubuvuzi.

Ubuyobozi bw’Ibitaro buvuga ko nubwo nta nyigo yemewe yari yakorwa, ariko imirimo yo kubivugurura itazajya munsi ya Miliyari Frw zirenga 40 .

TAGGED:BurerafeaturedRemeraRukoma
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Amabuye u Rwanda Rwohereza Hanze Akomeje Kurwungura
Next Article Polisi Irasaba Ubworoherane Mu Muhanda
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Kuki Ibibazo By’Ubufaransa Bizajegeza Uburayi Bwose

Gaza: Hamas Yasabye Abarwanyi 7,000 Gusubira Aho Ingabo Za Israel Zavuye

Mfite Impungenge Ko Ibyo Kwaka FDLR Intwaro Bizaba Amasigarakicaro- Dr Buchanan

Ingabo Za Amerika Zamaze Kugera Muri Israel

Makuza Ayoboye Indorerezi Za Afurika Yunze Ubumwe Mu Matora Yo Muri Cameroun

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Rwanda: Bariga Guhunika Umusaruro Ngo Inzara Izacike

U Rwanda Ruzakira Inama Y’Abaminisitiri B’Ububanyi N’amahanga Mu Bihugu Bivuga Igifaransa

Israel N’U Rwanda Twanze Guheranwa N’Amateka Mabi- Ambasaderi Einat

Musanze: Umusore Na Nyina Bafatanywe Urumogi

Hamas Yasabye Israel Kuyiha Umurambo Wa Yahya Sinwar

You Might Also Like

Mu mahangaUbubanyi n'Amahanga

DRC: Leta Yategetse FDLR Kwishyira Mu Maboko Y’Ingabo

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Imibereho Y'AbaturageMu RwandaUmutekano

Rwanda: Amagaraje Atujuje Ibisabwa Azafungwa

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaPolitikiUbubanyi n'Amahanga

Kagame Yaganiriye N’Abayobozi Ba EU K’Ubufatanye Mu Gukora Inkingo

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaUbubanyi n'Amahanga

Kagame Yibukije Abanyaburayi Akamaro Ko Gukorana Neza N’Abanyafurika

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • info@taarifa.rw
  • taarifarwanda@gmail.com
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?