Kamonyi: Ibitaro Bya Remera Rukoma Birasabirwa Kuvugururwa

Abaturage b’ibitaro b’i Rukoma mu Karere ka Kamonyi barasaba inzego za Leta ko ibitaro bya Remera Rukoma bivurizamo byavugururwa kuko bishaje. Bavuga ko bimaze imyaka 50 bikora umunsi ku wundi.

Byubatswe mu mwaka wa  1927, icyo gihe hakoreraga Ivuriro rito bita Dispénsaire.

Mu mwaka wa 1970 nibwo iryo vuriro ryahawe ubushobozi bwo kwitwa Ibitaro.

Abibagana bavuga ko  inyubako, amabati yo mu bwoko bwa Asbestos bishaje cyane bikaba bikeneye kubakwa bundi bushya, cyangwa bigasanwa.

- Advertisement -

Mbarushimana Emile umwe mu baturage bo mu Murenge wa Rukoma yabwiye bagenzi bacu ba UMUSEKE   usibye inyubako zitakijyanye n’igihe, amabati zisakaje inzobere zivuga ko atera Kanseri.

Leta imaze iminsi ivuga ko ishaka kuyaca.

Umuyobozi w’Akarere ka Kamonyi, Dr Nahayo Sylvère avuga ko batangiye gukorana ibiganiro na Minisiteri y’ubuzima  n’abafatanyabikorwa kugira ngo bivugururwe.

Ati: “Turimo kuganira n’Inzego zitandukanye kugira ngo dushakire hamwe aho ubushobozi buzava.”

Dr Nahayo avuga ko kugeza ubu nta mwanzuro urafatwa,  akavuga ko izo nzego zose zasanze ibitaro bikeneye kuvugururwa.

Umuvugizi wa Minisiteri y’ubuzima witwa  Mahoro Niyingabire Julien avuga ko urebye umubare w’ibigo nderabuzima n’ibitaro biri mu gihugu bikeneye kuvugururwa bitabonerwa ingengo y’imari icyarimwe nk’uko abaturage babyifuza.

Avuga ko umushinga wo gusana, kuvugurura no kubaka izo nyubako bawufite ndetse ko hari zimwe muri zo zimaze kubakwa izindi zikaba zarasanwe.

Ati: “Ibitaro bya Remera Rukoma bizavugururwa dukurikije uko amikoro y’igihugu azaboneka.”

Avuga ko inyubako za Leta zikenewe gusanwa ari nyinshi ku buryo bateruriye umushinga wo kuzivugururira rimwe ayo mafaranga yagorana kuboneka.

Ibitaro bya Remera Rukoma byakira  abarwayi bari hagati ya 60-80 ku munsi, bikaba bitangirwamo serivisi zitandukanye z’Ubuvuzi.

Ubuyobozi bw’Ibitaro buvuga ko nubwo nta nyigo yemewe yari yakorwa, ariko imirimo yo kubivugurura itazajya munsi ya Miliyari Frw zirenga 40 .

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version