Kamonyi: Polisi Yasanze Afite Umurima W’Urumogi

Emmanuel Hitimana wo mu Mudugudu wa Kabere, Akagari ka Nyagishubi, Umurenge wa Nyarubaka, Akarere ka Kamonyi yafashwe nyuma y’uko inzego zisanze iwe hahinze urumogi.

Abaturanyi be bavuga ko batunguwe no kubona abapolisi baje kwa Hitimana bakamufunga.

Baje kureba icyabaye basanga iwe hahinze urumogi, ikiyobyabwenge kitemwe mu Rwanda.

Unwe muri abo baturage yabwiye UMUSEKE ko Polisi yageze mu rugo rw’uwo mugabo isanga hareze urumogi rutohagiye, ihita imufunga.

- Kwmamaza -

Kugira ngo bimenyekanye, byatewe n’uko bamwe mu nshuti za Emmanuel Hitimana bari basanzwe bazi ko ahinga urwo rumogi babibwiye Polisi.

Gitifu w’Umurenge wa Nyarubaka aho byabereye avuga ko we iby’uko uwo mugabo yafatanywe umurima iwe atari abizi!

Impamvu atabimenye ngo ni uko biba atari ari ku Murenge…

Gitifu Mpozenzi Mbonigaba Providence ati: “Ntabwo ndi ku Murenge kuko nari mu nama, ariko ndaza kubikurikirana.”

Ukurikiranyweho urwo rumogi yahise ajya gufungirwa kuri Sitasiyo ya Polisi iherereye mu Murenge wa Nyamabuye mu Karere ka Muhanga.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version