Ubushinwa Buhise Butera Taiwan Amerika Yafasha Nde Ikareka Nde?

Kuba Leta zunze ubumwe z’Amerika ari igihangange ku isi, ntawe ubijyaho impaka. Ubuhangange bw’iki gihugu buri mu nzego zose ariko cyane cyane mu bukungu no mu bya gisirikare.

Izi ngingo ebyeri nizo zituma iki gihugu gishyigikira inshuti zacyo mu ntambara zirwana hirya no hino ku isi.

Kuva Intambara ya kabiri y’isi yarangira, igasiga Amerika ari yo iyoboye isi, iki gihugu ntikiramara imyaka 15 kitari mu ntambara.

Iyo Amerika itari mu ntambara ubwayo, iba ishyigikiye inshuti zayo ziyirimo, ikabikora mu buryo bwo kuziha amafaranga cyangwa kuzigurishaho intwaro cyangwa abajyanama mu bya gisirikare.

- Advertisement -

Abanyamerika barwanye intambara ya Koreya, barwana iya Vietnam, barwana iya Somalia, barwana iya Afghanistan, barwana iya Iraq na Iran na Koweit, barwana iyo muri Syria, ibi babikora ari nako barwanya iterabwoba hirya no hino ku isi bakoresheje za drones na ba maneko babo.

Izi ntambara zimwe barazitsinze mu buryo bugaragara ariko hari n’izindi bamwe bavuga ko Amerika  yatinzwe, urugero rwa vuba aha rukaba iyo bari bamazemo imyaka irenga 20 barwana muri Afghanistan barwana n’Abatalibani none ubu aba nibo baganje i Kabul mu Murwa mukuru!

Guhera mu mwaka wa 2022, mu ntangiriro zawo, Abanyamerika binjiye mu kindi gihe kigoye.

Bisanze bagomba gufasha igihugu cy’inshuti yabo kitwa Ukraine nyuma y’uko igihangange baturanye kitwa Uburusiya bwa Vladmir Putin kikigabyeho igitero.

Ni intambara igikomeje kuza n’ubu.

Ubutegetsi bwa Amerika buyobowe na Joe Biden bwahaye Ukraine intwaro nyinshi na miliyoni $ nyinshi ngo ikomeze ihangane n’Uburusiya.

Ikindi ni uko Amerika ikoresha Abanyaburayi ngo bakomeze bafashe Ukraine muri iki kibazo.

Iyi mikoranire hagati y’izi mpande hari abavuga ko izarangira Abanyaburayi barushijeho gucika intege mu bukungu, Amerika ikaguma ku isonga.

Ariko se yo ntizahahungabanira?

Ese ko hari bamwe mu Basenateri badashaka ko imisoro y’Abanyamerika ikomeza guhabwa Abanya Ukraine ngo bahangane na Putin, kandi muri Amerika bakaba bitegura amatora y’Umukuru w’igihugu, aho iyo nkunga izakomeza?

Ni ikibazo abantu bagomba guhanga amaso mu gihe kiri imbere.

Hagati aho kandi Israel( inshuti magara ntunsige y’Amerika) iri hafi gutera Hamas ngo iyirandurane n’imizi.

Ni ikintu yamaze kwemeranyaho n’Amerika.

Abanyamerika bavuga ko badashobora na rimwe gutererana Israel mu bibazo ibyo ari byose yahura nabyo.

No mu ntambara itegura kuri Hamas naho ni uko bizagenda.

Impungenge zihari ni uko iyi ntambara izaba ndende kandi igahenda cyane.

Ibi bimaze iminsi bitangazwa n’abayobozi bakuru mu ngabo  za Israel.

Ni nayo mpamvu Minisitiri w’ingabo z’iki gihugu yasabye Amerika kuzababa hafi kuko intambara bagiye kurwana izaba ndende kandi igoye.

Amerika isa niyabyemeye kubera ko muri Minisiteri yayo w’ingabo bari kwiga uko bazatabara inshuti yabo igihe cyose yaba isumbirijwe na Hezbollah, uyu mutwe ukaba usanzwe ufashwa na Iran.

Iran nayo si agafu k’imvugwarimwe!

Ubushinwa buri kubireba byose…

Mu gihe Amerika iri gutera inkunga inshuti zayo ngo zitsinde intambara ziri kurwana, ku rundi ruhande Ubushinwa burabicungira hafi!

Mu buryo bwabwo, Ubushinwa buri kubaka ubundi bukungu ku ruhande bugamije kuzasunika ubw’Amerika gahoro gahoro kugeza buburunduye.

Amayeri yabwo agaragarira mu kiswe BRICS.

Mu bya gisirikare n’aho ntibwicaye, burakora uko bushoboye ngo bwubake igisirikare gikomeye ndetse kurusha icya Amerika.

Ibi bihugu byombi bimaze iminsi birebana ay’ingwe bipfa Taiwan.

Amerika ivuga ko Ubushinwa budakwiye guhirahira ngo butere Taiwan buyigarurire kuko kubikora byaba bivuze gutera Amerika.

Iki gihugu gisanzwe cyariyemeje kuzatabara Taiwan uko byagenda kose.

Ariko se ko muri iki gihe Amerika ifite henshi iri gushyira amadolari n’intwaro, aho yashobora guhangana igihe kirekire n’Ubushinwa buramutse buhisemo gutera Taiwan muri iki gihe?

Wenda yabishobora, ariko nanone ntibyabura kuyishegesha.

Kuba igihangange bigira ikiguzi cyabyo

Uko bimeze kose kuba igihangange bigira ikiguzi cyabyo kandi niyo mpamvu Abanyamerika bazarwana intambara nyinshi kugeza ubuhangange bwabo buvuyeho nk’uko byagendekeye Ubwami bw’Abami bw’Abaroma.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version