Kamonyi: Umwana W’Imyaka 13 ‘YIYAHUYE’

Amakuru aturuka mu Mudugudu wa Nyarusange, mu Kagari ka Taba, Umurenge wa Rukoma mu Karere ka Kamonyi haravugwa inkuru y’uko umwana w’imyaka 13 yiyahuye.

Ku mugoroba wo kuri uyu wa Kane taliki 16, Werurwe, 2023 nibwo bamusanze mu giti cy’avoka amanitsemo yapfuye.

Umwe mu baduha amakuru bo muri kariya gace yavuze ko uriya mwana yari umuhungu bahimbaga BEBE akaba yabaga kwa Nyirakuru kuko Nyina yari yarahamubyariye arahamuta arigendera.

Aho kwa Nyirakuru, yabanaga na Nyirarume n’undi mugabo bivugwa ko yari afite intege nke.

- Advertisement -

Twamenye ko mbere y’uko biriya biba, uriya mwana yabanje gushyamirana na Nyirarume bivugwa ko yamuhozaga ku nkeke.

Nyina w’uriya mwana yashatse mu Kagari jka Gisheshe gaturanye n’ako umwana yiyahuriyemo.

Umwana wiyahuye ntiyigaga.

Umurambo we urashyingurwa kuri uyu wa Gatanu taliki 17, Werurwe, 2023.

Ubwo twabazaga Umunyamabanga nshingwabikorwa  w’Akagari witwa Josiane Nyirarukundo yadusubije ko ntacyo yadusubiza kucyo ari cyo cyose twamubaza kubera ko atemerewe gutanga amakuru.

Ngo ‘umuyobozi w’Akarere’ niwe wenyine ubyemerewe.

Hagati aho urwego rw’igihugu rw’ubugenzacyaha rwaje gufata uriya murambo ujya gusuzumwa.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version