Kamonyi: Umwe Mu Bagwiriwe Mu Kirombe Yapfiriye Kwa Muganga

Umwe muri batatu bari baheze mu kirombe cyo mu Murenge wa Rukoma mu Karere ka Kamonyi witwa Evariste Bucyanayandi yakuwemo agihumeka ariko aza kugwa ku bitaro bya Rukoma.

Ku mugoroba wo kuri uyu wa Mbere nibwo yakuwemo agihumeka ariko yanegekaye amaguru.

Yajyanywe kwa muganga ariko aza kuhagwa nyuma y’igihe gito.

Umunyamabanga nshingwabikorwa w’Umurenge wa Rukoma witwa Innocent Mandela niwe wabitangarije itangazamakuru.

Abandi bantu babiri baracyashakishwa ngo harebwe niba bakiriho cyangwa batabarutse.

We na bagenzi be uko ari babiri baguye muri iki kirombe ubwo bari bagiye mu kazi.

Bakoreraga ikigo gicukura amabuye y’agaciro mu buryo bukurikije amategeko ariko amakuru avuga ko ubwo bajyaga kureba abo ari bo n’aho bakomoka batabasanganye ibya ngombwa ko hamenyekane aho bakomoka.

Ifoto@UMUSEKE.RW

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version