Kamonyi: Uwareze BNR Kuri Perezida Kagame Yakatiwe Gufungwa By’Agateganyo

Anatole Muhizi wareze Banki nkuru y’u Rwanda kuri Perezida Kagame yakatiwe n’Urukiko rw’ibanze rwa Gacurabwenge kuba afunzwe iminsi 30 y’agateganyo. Afunganye n’umugore witwa Alphonsine Nibigira kandi bombi baregwa gukoresha impapuro mpimbano.

Mu ugusoma umwanzuro warwo, urukiko rwavuze ko  hari impamvu zikomeye zatanzwe n’ubushinjacyaha ku cyaha cy’inyandiko mpimbano cyakozwe na Nibigira Alphonsine na Muhizi Anatole zituma abacyekwaho icyaha bafungirwa by’abagateganyo iminsi 30 muri Gereza ya Muhanga.

Umucamanza wawusomye yategetse ko uwitwa Jean Léon Rutagengwa afungurwa icyemezo cy’urukiko kikirangiza gusomwa.

Ngo rwasanze nta mpamvu zikomeye zituma acyekwaho icyaha cy’inyandiko mpimbano.

- Kwmamaza -

Yavuze ko uwumva atanyuzwe n’icyemezo cy’urukiko agomba  kujururira mu gihe kitarenze iminsi itanu, akajurira urukiko rwisumbuye rwa Muhanga.

Muhizi Anatole  yunganiwe na Me Nzabihimana Jean Claude, Nibigira Alphonsine we yunganiwe na Me Uzamukunda Sarah, naho Rutagengwa Jean Leon yaburanye yunganiwe na Me Bayisabye Ernest.

Ni urubanza  rwaburanishijwe n’umucamanza umwe n’umwanditsi w’urukiko.

Ubushinjacyaha nabwo bwari buhagarariwe mu cyumba cy’urukiko.

Ni ibintu birebire…

Iyi nzu niyo yabaye ikibazo ubu kiri mu nkiko

Abarezwe muri iyi ‘case’ kimwe mu byaha bakekwaho ni  guhimba no kuyikoresha inyandiko.

Iyo nyandiko ni icyemezo cyashatswe cyo kuba Nibigira Alphonsine ari ingaragu.

Kigaragaza ko uyu atigeze asezerana, kandi yari yarasezeranye mu buryo bwemewe n’amategeko na Rutagengwa Jean Leon mu Murenge wa Nyarugenge.

Iki cyemezo kandi ngo  cyakoreshejwe mu rubanza  No 00180/TB/GAC cyatanzwe na Nibigira Alphonsine, aho yunganiwe na Me Katisiga Emile.

Intego y’urwo rubanza yari iyo  gutesha agaciro cyamunara yakozwe n’umuhesha w’inkiko Me Habinshuti Jean Desiré mu mutungo UPI: 2/08/12/05/4669 abisabwe na Banki Nkuru y’Igihugu, ngo kuko iyo cyamunara yakozwe mu buryo bunyuranije n’amategeko.

Amakuru avuga ko iyo nzu Muhizi yaguze inzu na Rutagengwa Jean Leon iherereye ku Ruyenzi, mu karere ka Kamonyi.

Nibigira Alphonsine we yabwiye urukiko ko ibyavuzwe n’Ubushinjacyaha atari byo kuko icyo cyemezo cy’uko ari ingaragu atari gutinyuka kugicura yitwa ingaragu, kandi yarasezeranye na Rutagengwa Jean Léon mu buryo bwemewe n’amategeko.

Uyu mugore avuga ahubwo ko akeka ko  icyo cyemezo cyacuzwe na Muhizi Anathole akoresheje imyirondoro ye, kuko Muhizi yari azi ko batakiba mu Rwanda akumva nta ngaruka byamugiraho.

Nibigira Alphonsine yavuze ko impamvu yemeza ko byakozwe na Muhizi ari uko amwe mu mafaranga yishyuwe umunyamategeko witwa Me Katisiga Emile ufite Cabinet i Rubavu, hakoreshejwemo nimero ya Muhizi imubaruyeho, ayo mafaranga akaba yari Frw 200,000 kuko andi Frw 300,000 yayamuhanye mu ntoki.

Bagenzi bacu bo mu UMUSEKE bari mu rukiko bavuga ko ikindi Nibigira yabwiye urukiko ari uko amasezerano aha akazi uwo munyamategeko, Me Katisiga Emile atigeze ayasinyaho, bityo ko icyo cyemezo cyacuzwe na Muhizi Anatole afatanyije na Me Katisiga Emile, mu nyungu zabo no kugira ngo nibavumburwa, Nibigira Alphonsine bizamugireho ingaruka runaka.

Umucamanza yabajije Nibigira inyungu akeka ko  Muhizi Anatole yaba yari abifitemo mu gukora iyo nyandiko mpimbano y’uko ari ingaragu igamije gutambamira cyamunara ba BNR, undi asubiza ko kuva Muhizi yagura iyo nzu yabo muri 2015, yahise ayikodesha atigeze ayituramo ko ayikodesheje imyaka isaga irindwi, ko gutambamira cyamunara ari we wari ubifitemo inyungu kurusha we, kuko nta mpamvu n’imwe yatuma akoresha inyandiko mpimbano.

Amasezerano y’uko Rutegengwa yashakanye na Nibigira

Mu kwiregura kwe, Muhizi yavuze ko iyo nyandiko mpimbano atari we wayikoze, ko urukiko rukwiye gutesha agaciro ibyo Ubushinjacyaha bwavuze, bityo rukamurekura.

Avuga ko azira kuba yarabwiye Perezida Paul Kagame akarengane yagiriwe na Banki Nkuru y’Igihugu (BNR), ndetse n’ikigo cy’ubutaka.

Uyu mugabo yunzemo ko  ubwo yafatwaga agafungwa, aho yari afungiye haje bamwe mu bapolisi bafite amapeti makuru  bakamusaba kureka ikirego no gukomeza kurega abayobozi batandukanye.

Ngo bamubwiye ko nareka gukomeza kuregana azahita arekurwa.

Uyu mugabo yemereye urukiko ko amafaranga yishyuwe Me Katisiga Emile agera kuri Frw 200, 000 hakoreshejwe telephone ye imubaruyeho.

Rutagengwa Jean Leon yari yafunzwe ‘nk’ikitso’ cya Nibigira Alphonsine kuko ari umugabo we, no gukora iperereza ryimbitse bose bafunzwe.

Mu ntangiriro za Nzeri, 2022 Umuvigizi wa RIB yavuze ko inzu Muhizi yaguze na Rutagengwa yari mu ngwate y’umwenda Rutagengwa yari yaratse wa Miliyoni 31Frw.

RIB ngo yavuze ko Muhizi yatsinzwe urubanza yarezemo ikigo cy’ubutaka mu rukiko rw’i Nyanza, ariko akanga kuva muri uwo mutungo.

Umuvugizi wa RIB Dr Murangira ubwo yabwiraga RBA iby’iki kibazo

Ku wa 5 Nzeri 2022 nibwo dosiye ya Muhizi Anatole, na Rutagengwa Jean Léon na Nibigira Alphonsine (umugore wa Rutagengwa) yagejejwe mu Bushinjacyaha.

Muhizi akurikiranyweho icyaha cyo ‘gutesha agaciro icyemezo cy’inzego z’ubutabera’ n’ikindi asangiye na bariya bareganwa cyo ‘gukoresha inyandiko mpimbano.’

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version