Kandidatire Ya Gacinya Denis Ku Buyobozi Bwa FERWAFA Yanzwe

Komisiyo ishinzwe amatora mu Ishyirahamwe Nyarwanda ry’Umupira w’amaguru, Ferwafa, yanze kandidatire zirimo iya Gacinya Chance Denis na Murangwa Éugene wakiniye Rayon Sports.

Aba bagabo ntibagaragaye ku rutonde rwaraye rusohowe na FERWAFA ibinyujije muri Komisiyo ishinzwe amatora.

Abo kandidatire zabo zanzwe ni Gacinya Chance Denis wari wiyamamarije ku mwanya wa Visi Perezida wa kabiri ushinzwe Tekinike na Murangwa Éugene Eric wari wiyamamarije umwanya wo muri Komisiyo Ishinzwe Tekinike n’Iterambere ry’Umupira w’Amaguru.

Imwe mu mpamvu zatumye Murangwa atemererwa kwiyamamaza ni uko kandidatire ye yatanzwe n’urwego rutaremererwa kuba umunyamuryango wa FERWAFA, urwo rukaba ari Irerero rya Dream Team Academy.

- Advertisement -

Gacinya we yangiwe kubera ko yabuze icyemezo cyerekana ko atafunzwe mu mezi atandatu ashize arakibura kubera ko muri ayo mezi nyirizina yafunzwe kubera ibyo yari akurikiranyweho.

Kanamugire Fidèle uyobora Heroes FC nawe ntiyamerewe.

Abamuzi bavuga ko agira ibitekerezo bizima byafasha mu kubaka umupira w’amaguru mu Rwanda.

Ku yindi myanya ihanzwe amaso na benshi, ni uwa Perezida wa Ferwafa.

Umukandida umwe rukumbi kuri uyu mwanya ni Alphonse Munyantwari n’aho ku mwanya wa Visi Perezida wa Mbere Ushinzwe Imiyoborere n’Imari, hiyamamaje Habyarimana Marcel Matiku uwusanzweho n’ubundi.

Taliki 24, Kamena, 2023 nibwo amatora azaba, abazatorwa bakazabanza kurangiza imyaka ibiri yari isigaye ngo  manda ya Nizeyimana Mugabo Olivier irangire.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version