I Gatagara Hari Kwagurwa Umuhanda Uzafasha Abagendera Ku Magare Y’Abamugaye

Mu Murenge wa Mukingo mu Karere ka Nyanza uva ahitwa Cercle ugana i Gatagara hari kwagurwa umuhanda, hagamijwe gufasha abafite ubumuga kugera ku bitato bya Gatagara vuba.

Ni umuhanda ufite uburebure bwa kilometero ebyeri, ukaba ushamikiye ku muhanda munini uva ahitwa ku Cyapa ukagera ku bitaro bya Gatagara bisanzwe byaramamaye mu kuvura abafite ubumuga cyane cyane ubw’ingingo.

Abatuye muri iki gice bavuga ko bagenzi babo bafite ubumuga, bahuraga n’ikibazo cy’uko umuhanda wari urimo ibinogo n’amabuye menshi bikabangiriza amagare y’abafite ubumuga kandi ahenda cyane.

- Advertisement -

Amagare y’abafite ubumuga arahenze.

Ari hagati ya $ 37 kuzamura kuko hari n’amagare agura $718 ni ukuvuga hafi Frw 800,000.

Abafite ubumuga bw’ingingo basabye kenshi Guverinoma( binyuze muri Minisiteri y’ubutegetsi bw’igihugu) kureba niba nta nkunganire yashyirwa ku bikoresho abafite ubumuga bagura kwa muganga kuko bihenze.

I Gatagara ni mu Murenge wa Mukingo muri Nyanza
Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version