Arkipesikopi Antoine Cardinal Kambanda yasabye abashakanye kubaha Imana kuko umuntu wubaha Imana yubaka urugo rutekanye.
Yabwiye abitabiriye igitambo cya Misa yaraye atambye ati: “Ingo nyinshi muri iki gihe usanga abazigize babayeho ukubiri. Ugasanga buri wese umushahara ahembwa yawugize uwe gusa.”
Avuga ko imibanire y’abagize ingo muri iki gihe iteye ikibazo kandi iganisha ahantu habi.
Yunzemo ko muri uko kwigenga ku mushahara, usanga buri wese hagati y’umugabo n’umugore agira afite icyumweru cye cyo guhaha (…) ku buryo abana aribo bigiraho ingaruka.
Kambanda avuga ko abashakanye bagombye kubahana, buri wese akumva mugenzi we kandi bakaba abantu bubaha Imana kuko ari byo bituma bubaka urugo rutekanye, rukomeye ndetse ruteye imbere.
Sosiyete sivile nyarwanda ivuga ko hari impamvu eshatu nkuru zitera ubushyamirane mu miryango y’Abanyarwanda.
Umuyobozi muri CLADHO ushinzwe ibikorwa no kwita ku burenganzira bw’umwana, Evariste Murwanashyaka yigeze kubwira Taarifa ko hari abantu bahamijwe icyaha cya Jenoside yakorewe Abatutsi bakarangiza ibihano byabo bagasubizwa muri sosiyete ariko bagifite ubugome.
Abo ngo nibo bashobora gutema umuntu cyangwa abantu benshi kandi bakabikora nta ngingimira bafite ku mutima.
Indi mpamvu ishobora gutera abantu kwica abo bashakanye cyangwa abo babyaye ni amakimbirane mu miryango atarakemuwe kare, agakura.
Kuri we, ayo makimbirane akenshi aba ashingiye ku mitungo no gucana inyuma.
Yagize ati: “Icya kabiri hari amakimbirane mu miryango ari kwiyongera ashingiye ku mitungo cyangwa ku bindi bibazo; agatuma umwe avutsa undi ubuzima”.
Hejuru y’ibi, Evariste Murwanashyaka avuga ko hari n’ikibazo cy’uburwayi bwo mu mutwe(ku bipimo bitandukanye) cyagaragaye mu Banyarwanda muri rusange.
Ashingiye ku mibare yigeze gutangazwa n’Ikigo kivura indwara zo mu mutwe cyo mu Murenge wa Ndera mu Karere ka Gasabo kitwa CARAES Ndera, Murwanashyaka asanga iyi nayo yaba impamvu ikomeye itera ubwicanyi n’ubuhemu mu muryango nyarwanda.
Hashize amezi umunani ubuyobozi bw’Ikigo butangaje ko 70% by’abarwaye mu mutwe mu Rwanda ari urubyiruko.
Abari hagati y’imyaka 20-39 bafite icyo kibazo bangana na 42%, abarengeje imyaka 40 bafite ubu burwayi ni 38% naho abari munsi y’imyaka 19 bangana na 20%.
Imibare yerekana ko mu mwaka ushize (2021/2022), ibitaro by’i Ndera byakiriye abarwayi 96.357, bakaba bariyongereyeho 29,6% ni ukuvuga 21,993 ugereranyije n’umwaka wabanje wa 2020/2021.
Antoine Cardinal Kambanda asaba ko mu bworoherane bushingiye ku ndangagaciro za Gikirisitu, abashakanye bagombye kujya boroherana, bakababarirana, bakaganira, bakubaka ingo zitekanye kandi ziteje imbere.
Minisiteri y’uburinganire n’iterambere ry’umuryango yigeze kubwira itangazamakuru ko hari gutegurwa itegeko rishya ku Umuryango n’Abantu, rikazaza zisobanura kandi rigena ibyo abagize imiryango bagomba gukurikiza, buri wese mu nshingano ze kandi mu nyungu z’umuryango wose.