Polisi y’u Rwanda yitabiriye irushanwa rihuza abapolisi bo mu bihugu bitandukanye hirya no hino ku isi ribera muri Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu (UAE).
Ni irushanwa ry’iminsi itanu, u Rwanda rukaba rwarahagarariwe n’amakipe abiri y’abapolisi kabuhariwe mu bikorwa byo guhangana n’iterabwoba hifashishijwe intwaro na tekiniki (SWAT), ari yo RNP SWAT-1 na RNP SWAT-2.
Taliki 03, Gashyantare, 2024 nibwo ryatangiriye i Dubai, u Rwanda rukaba ruyitabiriye ku nshuro ya gatatu.
Iri rushanwa ngarukamwaka rirangwa no kugaragaza ubuhanga mu gutekereza, kurasa ku ntego hamwe n’imbaraga z’umubiri.
Ritegurwa mu rwego rwo kungurana ubuhanga n’ubunararibonye hagati y’ibihugu bihagararirwa n’amakipe atandukanye.
Rifatwa kandi nk’urubuga mpuzamahanga rwo gushimangira ubufatanye hagati y’amakipe yose aryitabira hagamijwe kurushaho kunoza imikorere n’imikoranire.
Buri mwaka, amakipe ya SWAT ku isi yose ahurira mu kigo cy’amahugurwa giherereye i Dubai, kugira ngo bahatane mu byiciro bitandukanye bijyanye n’amayeri n’ibikorwa byo guhangana n’ibitero by’iterabwoba, gutabara abafatiwe mu bitero, kurira no kumanuka iminara no kunyura mu nzitizi.
Ku rutonde rusange mu irushanwa ryose amakipe ya Polisi uko ari abiri; RNP SWAT-1 yaje ku mwanya wa 12, mu gihe RNP SWAT-2 yaje ku mwanya wa 19, mu makipe 73 yitabiriye irushanwa aturutse ku migabane itandukanye y’isi (Afurika, u Burayi, Aziya, Amerika y’Amajyaruguru n’Amerika y’Amajyepfo).
Ikipe ya mbere ya Polisi y’u Rwanda-RNP SWAT-1 yaje ku mwanya wa mbere mu mwitozo wo kunyura mu nzitizi (Obstacle course) mu gihe RNP SWAT-2 yaje ku mwanya wa gatandatu.
Abapolisi b’u Rwanda bari bayobowe na Commissioner of Police (CP) George Rumanzi n’umuyobozi w’ishuri ry’abapolisi kabuhariwe mu bikorwa byihariye rya Mayange mu Karere ka Bugesera witwa Assistant Commissioner of Police( ACP) Safari.
Ubusanzwe SWAT ni itsinda ry’abapolisi batoranyijwe mu mutwe w’abapolisi badasanzwe(bita Police Special Force) batozwa gutabara abantu batwawe bunyago, abashimuswe n’ibyihebe cyangwa ahandi hasaba kwitabaza abantu bazi iby’aho rukomeye.
Ijambo SWAT ni impine y’amagambo y’Icyongereza agira ati: ‘ Special Weapons and Tactics.’
Buri tsinda riba rigizwe n’abapolisi bari hagati ya 30 na 40.
Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda Assistant Commissioner of Police ( ACP) Boniface Rutikanga yabwiye Taarifa ko abapolisi b’u Rwanda bitwaye neza bahesha ishema igihugu cyabo.
Avuga ko kuri iyi nshuro bakoze neza kurusha uko babigenje mu nshuro ebyiri zabanje ariko ngo buri gihe bitwaraga neza muri rusange.
Muri iriya myitozo, ikiba kigamijwe ngo si ukurushanwa ahubwo ni ukubaka ubushobozi mu gukora akazi ka gipolisi.