Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Karongi: Abahinzi B’Ibobere Barayiranduye
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Mu RwandaUbukungu

Karongi: Abahinzi B’Ibobere Barayiranduye

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 03 June 2024 10:49 am
Umwanditsi wa Taarifa
Share
SHARE

Mu Karere ka Karongi hari abahinzi baranduye igihingwa  cy’ibobere bari barahinze babigiriwemo inama n’umushoramari ariko aza kubura. Aho aburiye bagiriwe inama yo kuyarandura kugira ngo bahinge ibihingwa ngangurarugo birimo ibijumba n’imboga.

Ibobere ni igihingwa kigaburirwa udusimba tw’inigwahabiri twitwa amagweja tukayihinduramo indodo zikorwamo imyambaro ihenze cyane irimo n’iyitwa Kimono.

Mu Karere ka Karongi hafi y’ahubatse Ibiro by’Akarere hahoze umurima mugari w’iki gihingwa bamwe bita ngengabukungu ariko kubera ko umushoramari wari warahaye abahinzi  ikiraka cyo kuyihinga yagendeye, bacitse intege barakirandura.

Bahisemo kuhahinga ibijumba, intoryi n’izindi mboga.

Umwe muri abo baturage yagize ati: “ Ibobere ntiryatangaga umusaruro kuko n’umufatanyabikorwa waryo yari yamaze kwigendera, tubura aho tugurisha izo bobere.”

Yabwiye RBA ko baje gusanga ibyiza ari ukuhahinga imboga mu gihe cyazo ariko mu kindi gihe bakahahinga ibijumba.

Abahinzi bavuga ko ntacyo ibobere yabinjirizaga, ndetse ko barwazaga bwaki ariko aho batangiriye guhinga karoti n’izindi mboga, zirera bakagaburira abana.

Muri iki gihe bavuga ko bahingamo amateke bagakura bagateka umwana akabona icyo ararira, bagahingamo uruboga bakarujyana ku isoko bakabona amafaranga y’umunyu n’ibindi nkenerwa mu rugo.

Guhinga ibobere bijyaduka i Karongi, abaturage barabishamadukiye babyitabira ari benshi kuko babishishikarizwaga n’ubuyobozi.

Ubu buyobozi muri iki gihe nibwo bwahinduye imvugo, bwemeza ko bitakiri ngombwa ko ibobere ihingwa .

Umuyobozi w’Akarere ka Karongi witwa Valentine Mukase avuga ko nyuma y’uko umushoramari wari warijeje abahinzi b’ibobere isoko abacikiye akagenda, basanze ‘nta kundi byagenda’ bahitamo guha abaturage uburenganzira bwo kwihingira ibitunga imiryango yabo.

Mukase avuga ko n’ahandi hahinze ibobere muri Karongi hazarebwa uko yasimbuzwa ubundi buhinzi.

Yabwiye RBA ati: “ Nyuma y’uko tubonye ko ubuhinzi bw’ibobere butarimo bugenda neza ariko ahanini byaturutse y’uko igiciro cyahabwaga umuhinzi ku kilo cyagabanutse cyane kiva ku Frw 3000 kigera ku Frw 800 ibyo rero bica abahinzi intege ntibongera kubishyiramo imbaraga ubona zikenewe”.

Valentine Mukase(Ifoto:UMUSEKE.RW)

Avuga ko nyuma yo kubona ko ari uko bimeze, ubuyobozi bw’Akarere bwegereye Minisiteri y’ubuhinzi n’ubworozi na NAEB, babagezaho igitekerezo cy’uko babafasha bakabemerera ko hariya hantu hahingwa imboga, barabibemerera.

Meya Valentine Mukase avuga ko bahise begera abaturage bumvikana ko bagiye kwishyira hamwe bagahinga imboga kandi barabyemeye.

Yunzemo ko iyo myaka niyera neza bizagirira akamaro abayihinze ariko n’Akarere muri rusange kuko bizatuma abanyeshuri bo mu bigo bikikije aho iyo mirima iri bibona imboga zihagije zo kubatekera.

Ubwo kandi ngo ni ko na hoteli n’utubari bazabona ibyo gutekera ababagana bitabahenze.

Hegitari zirenga 25 nizo zihenzemo ibobere mu Karere ka Karongi kose.

Akarere ka mbere mu Rwanda keramo ibobere ni Gatsibo.

Iyo umusaruro w’ibobere ubonetse, ujyanwa ku makusanyirizo ukumishwa hanyuma ukabona kujyanwa ku ruganda ruri mu cyanya cy’inganda i Masoro.

Aho niho uhamburirwamo ubudodo (silk yarn na silk sheets) bikaba aribyo byoherezwa hanze.

Iyo umuntu yifuje gutangira guhinga ibobere no korora amagweja; NAEB ibinyujije ku batekinisiye bayo iramusura ikamenya aho azazihinga hazibereye hanyuma agahabwa inama z’uko ategura umurima, agahabwa n’ingemwe zazo.

TAGGED:AbahinzifeaturedIbobereKarongiUmushoramari
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Minisitiri W’Ububanyi N’Amahanga W’Uburusiya Ari Muri Guinea
Next Article Umukozi Wa ISIBO TV Afungiwe Gukubita No Gukomeretsa
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Qatar Irashaka Kurega Netanyahu 

Inshuti Ya Trump Yishwe 

Ikipe y’Igihugu Y’Ingimbi Ya Volleyball Yitabiriye Igikombe Cya Afurika

Israel Yoherereje Abatuye Gaza Inyandiko Zibasaba Guhunga Inzira Zikigendwa

Hari Icyo RSSB Isaba Abashaka Kuzahabwa RAMA

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Mutwarasibo Yiyahuye Kubera Umugore We

Hari Ubwoba Bw’Intambara Ya Amerika Na Venezuela 

Ebola Yagarutse Muri DRC

Ab’i Musanze Bibukijwe Akamaro Ingagi Zibafitiye

Rwanda: Ibiciro By’Ibikomoka Kuri Petelori Byazamutse

You Might Also Like

ImikinoMu Rwanda

FERWAFA Yagennye Umubare Mushya W’Abanyamahanga Mu Ikipe Yitabiriye Shampiyona

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaPolitikiUbubanyi n'Amahanga

Congo Yarenze Umurongo Utukura Ubwo Yavugaga Ko Dukora Jenoside- Amb.Urujeni

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
IbidukikijeMu RwandaUbukungu

Ibyahoze Ari Ibiryabarezi Binagurwamo Ibikoresho By’Ingirakamaro

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
IkoranabuhangaMu RwandaUbukungu

Asaba Ko Drones Nini Zazakoreshwa Mu Kubagezaho Intanga

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • info@taarifa.rw
  • taarifarwanda@gmail.com
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?