Karongi: Baracyasangirira Ku Muheha, Bazanduzanya COVID

Mu Karere ka Karongi hari abaturage babwiye Taarifa ko bagenzi babo basangirira urwagwa cyangwa ikigage bakoresheje umuheha umwe. Impungenge ni uko bazanduzanya COVID-19 hamwe n’izindi ndwara ziterwa n’isuku nke mu kanwa.

Iki kibazo kiri mu dusanteri dukurikira: Gishwati ,  Rugobagoba ( Umurenge wa Gashari na Ruganda), Nyabikeri(Ruganda), Mumurengezo(Mutuntu), Gisayura( Mutuntu), Ngundusi( Mutuntu), Mukungu(Mutuntu hafi y’ibiro by’Umurenge), Nyarutagara(Twumba), Gitega(Twumba),  Ruhuha(Mutuntu), Gikaranka( Twumba), Akabageni(Ruganda), Gitega( Gitesi),  Karuhinga( Rugabano), Kwityazo( Rugabano), Gatiti( Gitesi) Gasenyi(Mutuntu-Gitesi), na Byimana (Gitesi).

Imirenge bigaragaramo cyane ni iya Mutuntu, Gitesi, Ruganda, Gashari na Twumba.

Abaduhaye amakuru muri iyo mirenge batubwiye ko ikibabaje kurushaho ari uko abacuruza ibyo kunywa bisembuye bya Kinyarwanda biganjemo abajyanama b’ubuzima.

- Advertisement -

Ikindi ni uko hari n’abayobozi mu nzego z’ibanze baba bazi ko kwa runaka hari ikigage cyangwa urwagwa kandi basangirira ku muheha umwe cyangwa mike ihari.

Hafi y’ibiro by’Umurenge wa Mutuntu haherutse kuboneka umugabo n’umugore we banduye COVID-19 kandi bari basanganywe akabari hafi aho.

Bidatinze hari umwe mu banyweraga yo[w’umusore] nawe wayanduye, uyu akaba asanzwe ari umutayeri( umuntu udoda imyenda) ukorera ku isoko rya Mukungu.

Ubwandu bwa bariya bantu byabonetse tariki 19, Mutarama, 2021.

Uwaduhaye amakuru ati: “ Usanga mu rugo runaka hari umuntu ufite urwagwa rwavamo amacupa 200 ariko bafite imiheha nka 20. Iyo umwe arangije kuwunywesha upima arawubika akaza kuwuha undi, cyangwa baba benshi bakaza kuyisangira.”

Umukozi w’Akagari ka Gisayura ushinzwe imibereho myiza [babita SEDO] nawe afite akabari yashingiye umukobwa bakundana witwa Maria Uwayisaba bivugwa ko nawe acuruza muri ubwo buryo.

Ikindi ni uko aho utubari duherereye usanga ari hafi y’ibiro by’Imirenge cyangwa utugari, bityo bigakekwa ko abayobozi b’inzego z’ibanze baba babizi.

Rwandekwe Songa uyobora Mutuntu ati: “ Babaye bahari baba baratwihishe!”

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Mutuntu Rwandekwe Songa yabwiye Taarifa ko iby’uko hari  abaturage basangira ku muheha atabyemeza kuko bagenzura ahantu hose.

Avuga ko babaye bahari baba babikora bihishe.

Ku ngingo y’uko hari umuturage uturiye Ibiro by’Umurenge uherutse kwandura COVID-19 kandi acuruza akabari, Songa yavuze ko ayo makuru ntayo afite, ko hagize ushaka kuyamenya yayabaza inzego z’ubuzima.

Ati: “Babaye bahari baba babikora bihishe. Iby’uko hari umuntu wanduriye hafi aho ntabyo zzi, Niyo banaboneka hari urwego rushinzwe gutangaza abo bantu.”

Yabwiye Taarifa ko ubuyobozi bukorana n’izindi nzego bagakomeza gukangurira abaturage kwirinda COVID-19 kandi ngo abenshi barabikurikiza binyuze mu kwambara agapfukamunwa.

I Ruganda  ntibarumva neza iby’intera ya metero…

Emile Rukesha uyobora Umurenge wa Ruganda avuga ko abaturage be batajya banywera ku miheha ngo bayisangire kandi ngo bagenzuye ahahoze utubari niba nta bandi baba barahadusubije basanga ntatwo.

Avuga ko mu Murenge ayoboye abaturage bumvise akamaro ko gukaraba intoki no kwambara agapfukamunwa ariko ko hari abatarumva ibyo guhana intera ya metero.

Rukesha, ku rundi ruhande, avuga ko ntawakwemeza ko gusangirira ku muheha byacitse ariko ngo bigeze mu marembera.

Ati: “ Ni umuco utapfa gucika ariko biri gukendera kandi dukora ubukangurambaga kugira ngo abaturage bacu bumve akamaro ko kwirinda icyatuma hari uwandura.”

Meya wa Karongi nawe yunze mu rya ba gitifu…

Vestine Mukarutesi uyobora Akarere ka Karongi yabwiye Taarifa ko  ikintu cya mbere ari uko utubari tutemewe. Yongeyeho ko n’iyo hari akabari bamenye ko gacuruza inzoga, bagafunga nyirako bakamuca amande kandi akazafungurirwa ari uko amabwiriza afungura utubari yasohotse.

Ati: “ Ikibazo erega ubwo kirenze kuba basangira ku miheha. Ahubwo no kuba utubari dufunguye nabyo ni ikibazo.

Mukarutesi yavuze ko amakuru ahawe agiye kuyakurikirana.

Ku rundi ruhande , nawe yemeza ko abaturage ba Karongi birinda kwandura no kwanduzanya COVID-19 n’ubwo nta byera ngo nde.

Twagerageje kuvugana n’Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’i Burengerazuba  Chief Inspector of Police(CIP) Bonaventure Twizere Karekezi kugira  ngo atubwire niba ayo makuru bayafite n’icyo bazafasha inzego z’ibanze kugira ngo bicike ariko ntiyitabye telefoni ye.

Akarere ka Karongi mu Burengerazuba bw’u Rwanda
Twamenye ko hari abatuye iyi mirenge bihina mu nzu bagasangirira ku miheha
Share This Article
1 Comment
  • Rwose pe ibintu by’utubari ni ikibazo gikomeye kuko kuduca byarananiranye kuko turi henshi mungo zabaturage Hari n’urubyiruko rw’abakorerabushake bagerageza Gukora ubukangurambaga ariko ahenshi barabasugura cyane

Leave a Reply to TWAGIRAYEZU Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version