Inzara Yugarije Afurika y’Uburasirazuba

Ibiza bimaze iminsi byibasira Afurika y’Uburasirazuba byangije ibihingwa ngangurarugo ku buryo hari impungenge ko mu myaka iri imbere hari ingo nyinshi zizasonza.

Ibyo biza byahitanye n’abantu bari ingirakamaro kuri benshi bityo hakaba hari imiryango yabuze abayifashaga kubona ibiyitunga.

Imvura yaguye mu bihugu byinshi by’aka Karere ntiyari isanzwe.

Yari nyinshi ndetse abo mu bigo bikora iteganyagihe bavuga ko itigeze ibaho mu mateka ya vuba aha.

- Advertisement -

Yaguye muri Kenya, Tanzania, u Rwanda Uganda n’Uburundi.

Imiyaga ikomeye yaturutse mu nyanja ya Pacific niyo yazamuye ibicu bigusha imvura ikabije ubwinshi.

Nk’ubu umuyaga witwa Hidaya waciye ibintu muri Kenya no muri Tanzania.

Kenya niyo yakubititse cyane kuko yapfushije abantu 210.

Perezida wa Kenya William Ruto yatangaje ko igihugu cye kimerewe nabi ariko avuga ko ari ngombwa ko abantu bakomera, bagakora bakongera kubaka ubukungu bw’iki gihugu cya mbere gikize mu Karere.

IMF iherutse kuvuga ko Kenya ari iya kane mu bukungu bw’Afurika, umwanya yasimbuyeho Angola.

Mu Rwanda ibiza byahitanye abantu 49 mu mezi abiri ashize nk’uko buherutse gutangazwa na Minisitiri Albert Murasira uyobora Minisiteri y’ibikorwa by’ubutabazi no gukumira ibiza.

Abenshi bazize inkuba.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version