Rwanda: Mu Kigega Cy’Ingoboka Cy’Ibiribwa Harimo Ngerere

Komisiyo igenzura imikoreshereze y’imari n’umutungo by’igihugu ivuga ko yasanze mu kigega cy’ingoboka cy’ibiribwa harimo ngerere.

Ni ibiribwa bingana na 30% y’ibiribwa byose byagombye kuba birimo nk’uko Komisisiyo Ishinzwe gukurikirana imikoreshereze y’imari n’umutungo by’igihugu ibivuga.

Ibi ndetse no gukoresha nabi umutungo wa Leta binyuze mu mitangire y’amasoko idahwitse byatumye Abadepite batumiza Minisiteri y’ubuhinzi n’ubworozi kugira ngo itange ibitangeho ibisobanuro.

Umunyamabanga uhoraho muri iyi Minisiteri witwa Kamana Olivier avuga ko COVID 19 yakomye mu nkokora ububiko bw’ikigega cy’ibiribwa cy’ingoboka, ibyari bikirimo bihabwa abaturage.

- Advertisement -

Icyakora ngo hari ingamba zo kubyongera.

Abadepite bagize PAC basabye Minisiteri y’ubuhinzi n’ubworozi gukosora amakosa yagaragaye cyane cyane ashingiye ku mitangire y’amasoko.

Akenshi mu kigega cy’ingoboka cy’ibiribwa hahunikwamo ibinyampeke.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version