Karongi: Kagame Yijeje Abaturage Ko FPR Igiye Kwihutisha Umuhanda Ubahuza Na Muhanga

Umukandida wa FPR Inkotanyi yabwiye abaturage bari baje mu Kagari ka Mbonwa mu Murenge wa Rubengera kumva aho yiyamamazaga ko abashinzwe kubaka umuhanda wa Karongi-Ngorerero-Muhanga bagomba kuwubaka vuba.

Kagame yavuze ko uriya muhanda niwuzura uzarushaho kuzamura ubukerarugendo bw’abagana ikiyaga cya Kivu

Kagame avuga ko hari aho yiyamamarizaga ko hari ibyo Imana yahaye abantu bavuka, ibaha ubwenge yongeraho ko Abanyarwanda bafite ubushobozi bwo kubyaza umusaruro ibiri ku misozi n’ibiri mu misozi.

Yasabye abaturage ba Karongi na Nyamasheke guharanira kugira ubuzima bwiza.

- Advertisement -

Mu mwaka 1996 avuga ko yaje i Karongi asanga hari Abanyarwanda baba imbere mu Rwanda ariko hari n’abandi bari bakurya.

Yavuze ko icyo gihe yavuze ko ashaka ko Abanyarwanda bari hanze bagomba gutaha ku neza.

Abenshi ngo baratashye abandi basigara yo.

Avuga ko abandi basigaye yo ariko ko abazabishaka bazataha.

Yunzemo ko kugira ngo u Rwanda rutere imbere bigomba gukorwa kandi bikaba bishingiye ku mutekano.

Umukandida wa FPR Inkotanyi yavuze ko abayobozi bagomba kwirinda kurya ibitabagenewe kandi ngo iyo niyo politiki ya FPR.

Yasezeranyije abatuye Karongi ko FPR Inkotanyi izubaka andi mahoteli ari mu bwato bagakomeza kugira amajyambere ashingiye ku bukerarugendo.

Kagame yagarutse no ku muhanda wa Karongi, Muhanga-Kigali, avuga ko icyatumye utuzura ari ikibazo atumva neza.

Yunzemo ko abashinzwe kuwubaka bagombye kugira vuba ukuzura.

Yaboneyeho kubwira ababishinzwe ko bagira vuba uwo muhanda ukuzura kugira ngo uzamure ubukerarugendo bw’abagana ikiyaga cya Kivu baciye muri Karongi.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version